RFL
Kigali

Miss Shanitah yinjiye mu bucuruzi bwo kuri internet agamije guteza imbere Made in Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2021 14:27
0


Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018, yahuje imbaraga na bagenzi be bane biyemeza kwinjiza mu bucuruzi bwo kuri internet, by’umwihariko bashaka guteza imbere Made in Rwanda.



Muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, abaguzi n’abacuruzi barangamiye ubucuruzi bwo kuri internet nk’imwe mu nzira yoroshye yo kugura no kugurisha, Miss Umunyana Shanitah na bagenzi be bane batangiye ubucuruzi bwo kuri interineti bagamije ahanini guteza imbere “Made in Rwanda”.

Urubuga rwa Amazona ruzwi cyane mu bucuruzi bwo kuri internet rwigeze gutangaza ko nta kindi gihe rwakoreye amafaranga menshi nko muri iki gihe cya Covid-19 aho abantu bakangurirwa kudahura mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iyi virus ifata mu myanya y’ubuhumekero.

Hari ubushakashatsi bwasohotse byavugaga ko umwaka wa 2020, uzarangira abantu barenga miiyari ibihumbi bine barayobotse ubucuruzi bwo kuri internet. Iyi mibare ishobora kuba yariyongereye, kuko Covid-19 yajegeje Isi cyane mu 2020.

Bimwe mu bifasha kongera abaguzi ku rubuga rw’ubucuruzi rwa Internet harimo koroshya uburyo inzira yo kwinjira ku rubuga, uburyo bwo kwishyura, inzira ifasha umuguzi gusubira inyuma igihe asha icyo akeneye n’ibindi.

Muri iki gihe cya Covid-19, Miss Umunyana Shanitah yahuje imbaraga na bagenzi be bane binjira mu bucuruzi bukorerwa kuri murandasi by’umwihariko bagamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Kompanyi bafunguye bayise “Sanga Pashe” , yamuritswe ku mugaragaro mu byumweru bibiri bishize, ariko bari bamaze hafi amezi umunani banoza uyu mushinga.

Bafunguye ‘Website’ iriho ibicuruzwa nk’imyambaro yahanzwe n’iduka ‘Zoi’ ry’itsinda Mackenzies ribarizwamo Miss Nishimwe Naomie, Sandari, ibikinisho by’abana, imboga n’imbuto, ikawa, imitako itandukanye yo mu nzu n’ibindi.

Iri tsinda ry’aba bantu ribarizwamo Miss Shanitah bafite aho bakorera mu Mujyi wa Kigali, ndetse bafite n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye bise ‘Sanga Pashe’.

‘Sanga’ bisobanuye ‘kuza’ ni mu gihe ‘Pashe’ ari impine y’amazina y’abashinze uru rubuga rw’ubucuruzi bwo kuri internet.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Shanitah yavuze ko uru rubuga barushinze mu ntego yo gufasha ibikorerwa mu Rwanda kugurwa hirya no hino ku Isi.

Ati "Uru rubuga ruje gufasha mu kugeza ku bantu batandukanye bo ku Isi ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) harimo imyenda, ibihingwa byo mu nganda, ubugeni, imbuto n’ibindi muri macye ibintu byose bikorerwa mu Rwanda tukajya tubigeze hirya no hino ku Isi."

Akomeza ati “...Iki gitekerezo twakigize nyuma yo kubona ko ari imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga, yaba nk’abanyeshuri n’abandi bagiye kuba hanze ukabona barakumbura iby’iwabo ariko batabasha kubibona.”

Uyu mukobwa yanavuze ko mu isesengura bakoze basanze hari ba mukerarugendo baza mu Rwanda bakishimira imitako n’ibindi ariko yagera iwabo ntabone uburyo byamugeraho.

Ndetse ko hari n’abatuma (gutuma) ibintu bitandukanye inshuti zabo ziba zaje mu Rwanda, ariko bitewe n’ibiro baba batagomba kurenza mu ndege ugasanga ntibibashije kubageraho.

Miss Shanitah avuga ko bafite kompanyi zitandukanye z’indege bakorana, ku buryo ibiro byose umuntu yakenera byamugeraho. Bari gukorana n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, RwandAir n’abandi bazajya babafasha kugeza ibicuruzwa ku baguzi.

Kuva uru rubuga rwatangira, hari abatangiye kuguriraho ibicuruzwa. Ubu rurakorera mu bihugu 220 ku Isi, ndetse byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere ruzaba rukorera ku Isi yose nk’uko izindi mbuga zubatse izina ku Isi zimeze muri iki gihe.

Kamugisha Habib uri mu bashinze uru rubuga, yabwiye INYARWANDA ko binjiye ku isoko ry’ubucuruzi bwo kuri internet bazi neza ko hari izindi mbuga, ari nayo mpamvu bafite umwihariko w’uko igicuruzwa kigera ku mukiriya nk’uko yagitumije kandi mu gihe cyumvikanyweho.

Ati “Si ukumva ngo haje ubucuruzi bwo kuri internet gusa ahani ni ukureba ukuntu twafatanya n’Igihugu mu buryo guteza imbere abaturage n’Igihugu muri rusange. Tuje gukemura zimwe mu mbogamizi zari zisanzwe zibaho.”

“Ushobora kuba wohereza urusenda mu Bubiligi ugasanga ukuntu uvugana n’umukiriya wawe ni kuri telefoni, ku buryo usanga icyizere cyo kujya ku kwishyura ari nka miliyoni 20 Frw ugasanga kugira ngo ayaguhe abanje kuguha kimwe cya kabiri.”

Kamugisha avuga ko bafite abantu bakurikirana ibyaguzwe ku buryo imbogamizi y’abantu bavugaga ko ibyo batumijeho atari byo babonye batazigera bahura nayo.

Uyu musore avuga ko kuri uru rubuga hariho uburyo bw’aho umukiriya ashobora gusubizwa amafaranga yawe igihe cyose yasanga ibyo yatumije atari byo ubonye. Kugeza uyu munsi iyi kompanyi ikoresha abakozi 10.

Miss Umunyana yinjiye mu bucuruzi bwo kuri internet, avuga ko biri mu murongo w’umushinga yatanze muri Miss Rwanda 2018 w’ubukungu budashingiye guhererekanya amafaranga mu ntoki (Cashless economy) Umunyana yavuze ko yafatanyije na bagenzi be gushinga ‘Sanga Pashe’ mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu

Imyambaro yo mu iduka ‘Zöi’ ry’itsinda ry'abakobwa ryamamaye ku izina rya Mackenzies ribarizwamo Miss Nishimwe Naomie iboneka kuri uru rubuga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND