RFL
Kigali

Uganda: Power Kid umuraperi ukiri muto ufite inkomoko mu Rwanda yisunze Clever J bakorana indirimbo 'Nsabukude'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/09/2021 13:37
0


Power Kid w'imyaka 12 y'amavuko ubarizwa muri Uganda aho abana n'ababyeyi be ariko akaba anafite inkomoko mu Rwanda kuko umubyeyi we umwe ari umunyarwanda, arakataje mu muziki aho kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Nsabukude' yakoranye na Clever J uri mu bahanzi bafite izina rikomeye i Kampala.



Amazina ye yiswe n'ababyeyi ni Kanamugire Livingston, gusa we yahisemo kwitwa Power Kid nk'izina ry'ubuhanzi. Amaze umwaka umwe mu muziki, akaba amaze gukora indirimbo eshanu zirimo; Topapa, Am bad, Nsumurure na Nsabukude. Ageze kure atunganya Album ye ya mbere izaba igizwe n'indirimbo umunani. Uyu muraperi ukiri muto ariko ufite impano itangaje, abarizwa mu biganza bya Label yitwa Power Talent Management ikuriwe na MP Jesus ari nawe wafashije bya hafi na Theo Bosebabireba mu gihe yamaze akorera muzika i Kampala.

Power Kid yavukiye muri Uganda ahitwa Mubende. Se ni umunyarwanda naho Nyina ni umunya-Uganda. Power Kid yabwiye InyaRwanda.com ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere izaba iriho indirimbo 3 yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare barimo na Clever J bakoranye 'Nsabukude' yamaze kujya hanze. Ati "Uyu mwaka ndi gutegura gusohora album iriho indirimbo 8 harimo 3 zo nakorabye n'ibyamamare bitandukanye harimo n'umunyarwanda ukomeye". 


Power Kid w'imyaka 12 aratanga icyizere cy'ejo heza mu muziki

Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na MP Jesus umujyanama wa Power Kid, twamubajije byinshi kuri iyi ndirimbo nshya ya Power Kid ndetse n'ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo bashyize hanze. Yagize ati "Nsabukude mu kinyarwanda cyiza ni nko kuba ufite ageseke ukagapfundura". Yavuze ko habura indirimbo eshatu gusa kuri Album ya mbere ya Power Kid, ati "Imishinga ni ugushyira hanze Album ubu iburaho indirimbo 3 gusa ikaba ibanjirijwe na 'Nsabukude'.

MP Jesus yavuze ko bishimishije cyane kuba umuhanzi areberera inyungu yakoranye indirimbo n'umuhanzi w'icyamamare Clever J wanze gukorana indirimbo na Chameleone. Ati N"i ibyishimo bidasanzwe kuko kuba uri up coming ugakorana n'umuhanzi nka Clever J si ibisanzwe. Kuba Clever J yaranze gukorana indirimbo na Jose Chameleon agahitamo Power Kid nta ko bisa". Yanavuze ku yindi mishinga afite ati "Nka mp Jesus, manager wa Power Kid, gahunda iriho ni ukurenga imipaka turashoboye kandi tuzabigeraho. Gusa Uwiteka niwe twishingikirije mu rugendo turimo".


Power Kid yishimiye gukorana indirimbo na Clever J wanze gukorana indirimbo na Jose Chameleone


Clever J wakoranye indirimbo na Power kid ari mu bahanzi bafite izina i Kampala

REBA HANO INDIRIMBO 'NSABUKUDE' YA POWER KID FT CLEVER J







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND