RFL
Kigali

Demba Ba yasezeye! Uyu mugabo wabujije Liverpool igikombe ni muntu ki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/09/2021 11:02
0


Umunya- Senegal Demba Ba w'imyaka 36 yasezeye ku mupira w'amaguru nyuma y'imyaka 16 akinira amakipe atandukanye.



Kuri uyu mugoroba tariki 13 Nzeri, nibwo Demba Ba yatangaje ko urugendo rwe mu mupira w'amaguru rugeze ku iherezo, ndetse ashimira abo babanye bose mu bihe yanyuzemo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagize ati: "Ndashaka gushimira buri umwe wese wamfashije muri uru rugendo rw'igitangaza". Yongeyeho ati: "Ndashimira amakipe yose, abatoza bose bampaye amahirwe, abafana twabanye mu bihe byiza ubwo nari ndi mu kibuga, umuryango, inshuti zanjye zose, mbikuye ku mutima ndabashimiye kandi icyubahiro kibe icy'Imana."


Dembe ba yamenyekaniye muri Newcastle 

Demba Ba ni umusore wavukiye mu Bufaransa mu gace ka Sèvres, akura abana na mama we gusa. Ubwo yari muto, yatangiye kujya akina umupira mu bana bagenzi be, aho yagaragazaga ubuhanga bitewe n'igikuriro yari afite. Mu 2005 nibwo Ba yakinnye umukino we wa mbere nk'umukinnyi wabigize umwuga, ubwo yakinaga mu ikipe ya Rouen. Nyuma yaho yaje kwerekeza mu ikipe ya Mouscron ahava ajya mu Budage mu ikipe ya Hoffenheim 1899, aha byari mu 2007.

Demba Ba yerekeje mu Bwongereza mu 2011, ari naho yagiriye ibihe byiza bitazibagirana. Ba yururutse mu Bwongereza agomba kuba umukinnyi wa West Ham, ayikinira imikino 12 gusa, West Ham uyu mwaka yaje kumanuka mu kiciro cya kabiri bituma uyu musore yerekeza muri Newcastle yakiniye imyaka igera kuri 2. Mu 2013 nibwo yerekeje mu ikipe ya Chelsea nyuma yo kwitwara neza, ndetse amaze kumenyera shampiyona y'u Bwongereza. Demba Ba yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Senegal mu 2007, ndetse ajyana n'iyi kipe mu mikino y'igikombe cya Afurika mu 2012, aza gusezera muri iyi kipe mu 2015.


Ba mu ikipe y'igihugu 

Demba Ba ni umusiramu usenga, ndetse waranzwe no kubahiriza ibikorwa by'idini no mu gihe kigoye. Mu 2013, we,  Papiss Cisse, Hatem Ben Arfa na Cheick Tiote bigeze kwanga kwambara imyenda yariho umuterankunga utanga inzu z'ubukode ariko zikungukira menshi, kandi amahame y'idini atabyemera. Uyu mukinnyi mu mateka ye, igitego cyose yatsindaga yagomba guhita asenga no kwambaza Imana.

Uyu musore hari byinshi azibukirwaho nk'ibihe yagiriye mu ikipe ya Newcastle, ubwo yayikiniraga imikino igera kuri 54 atsindamo ibitego 29. Icyo gihe, Ba yari afatanyije na Papiss Cisse, bose bavaga mu gihugu kimwe. Ikindi kitazibagirana kuri uyu musore, ni umukino Chelsea yahuyemo na Liverpool ubwo Liverpool yari ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, ndetse yari iyoboye n'urutonde.


Cisse na Demba Ba 

Icyo gihe umutoza wa Liverpool Brendan Rodgers yari yarubatse ubusatirizi bukomeye burimo Luis Suarez, Daniel Sturbridge na Raheem Sterling. Liverpool yari iyoboye urutonde rwa shampiyona, ndetse ifite ikizere cyo kwegukana igikombe cya 24 ariko kiyicika ikireba. Hari hasigaye imikino 3 gusa kugira ngo Shampiyona irangire, Liverpool yari imaze imikino 11 idatsindwa, ndetse irusha amanota 5 ikipe ya Chelsea bari bagiye guhura. Kunganya cyangwa gutsinda ntacyo byari bitwaye kuri iyi kipe yambara umutuku n'umweru. Umukino wageze mu minota y’inyongera amakipe akinganya, gusa byabaye ijoro ribi kuri Steven Gerrard wananiwe gufunga umupira yari ahawe na Mamadou Sakho, birangira Demba Ba awufashe ndetse atsinda igitego cyashyize iherezo ku kizere cya Liverpool.


Imyaka itanu irashize Demba Ba agize ikibazo cy'imvune yatumye igufa ry’akaguru ricikamo kabiri, ndetse abenshi babonaga ko atazongera gusubira mu mupira w'amaguru, ariko nyuma yaje kongera gukina. Ba wari umukinnyi wa Shanghai Shenhua, yagize imvune yaje kuvurwa ndetse agaruka mu kibuga bisanzwe dore ko arinze asezera ruhago iyi mvune itagarutse.


Imvune ya Demba ba 

Demba Ba asezeye kuri ruhago yari umukinnyi wa FC Lugano yo mu Busuwisi, akaba yarayigezemo avuye muri Istanbul Basaksehir yo muri Turkey. Mu mikino 386 yakiniye amakipe yanyuzemo yose, yatsinze ibitego 181, akinira Senegal imikino 22 atsindamo ibitego bitatu gusa.


Demba Ba yaranzwe no kwanga ironda ruhu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND