Sobanukirwa izina Joel aho ryaturutse, n'ibiranaga abahungu baryitwa.
Joel ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Giheburayi ku izina Yoel risobanura ngo ‘Imana ni Imana’.
Iyo ari umwana w'umuhungu bamwita Joel naho umukobwa bakamwita Joella.
Bimwe mu biranga ba Joel
Ni umuntu w’impirimbanyi, uticara hasi, ushakisha ubuzima ariko kandi ukunda amahoro n’umutuzo.
Agira ibitekerezo bishya byinshi kandi ahora ashakisha uburyo yabishyira mu bikorwa.
Ni umuntu w’umuhanga uzi kunga abandi, uzi guhanga udushya, ariko agira umujinya hafi.
Akunda gukorera hamwe n’abandi ibikorwa by’ubugwaneza kandi azi kujya inama.
Yita ku nshingano ze, ku muryango we, akawuha ibyo ukeneye kandi akawucungira umutekano.
Ni umuntu ukunda ko bamwitaho ariko nawe agatuma abandi babaho bishimye.
Uko yita ku bandi nawe aba yumva ariko yakwitabwaho, iyo bitagenze bityo arababara mugacana umubano.
N’ubwo adapfa kugaragaza amarangamutima ye kuri buri wese, ni umuntu uzi igisobanuro cy’urukundo n’ubucuti. Ibyo bintu abyitondamo, iyo agukunda aba agukunda.
Joel akunze kuba ari umuhuza mu biganiro, aba ari umujyanama mu bya politiki, umuyobozi mukuru mu bigo bitandukanye n’ibindi bimusaba gufata ibyemezo no gutanga umurongo ngenderwaho.
Src:www.behindthename.com
TANGA IGITECYEREZO