RFL
Kigali

Meddy mu byishimo byo kuzuza ibihumbi magana arindwi by’aba 'Subscribers' kuri Youtube

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/09/2021 12:42
0


Nyuma y’uko 'My Vow' yujuje Miliyoni 6 mu gihe cy'ukwezi kuri youtube, Meddy ari mu byishimo byo kuzuza na none abamukurikira ibihumbi 700, mu gihe kandi yitegura gushyira hanze indirimbo nshya.



Meddy yaciye agahigo ko kuzuza abamukurikira umunsi ku wundi ibihumbi 700 ku rubuga rwa youtube. ni ibintu bitaragerwaho n’undi muhanzi nyarwanda. Ibi bije nyuma y’uko kandi ashyize hanze indirimbo yarebwe na Miliyoni 1, mu gihe kitagera ku minsi ibiri, yitwa 'My Vow'.

Meddy afite umusaruro rusange wa 'Youtube Channel' ye ugera kuri Milliyoni zirenga 122 (122,033,423 views) bivuze inshuro indirimbo ze zarebwe kuva rwafungurwa kuwa 17 Gicurasi 2013.

N’ubwo indirimbo ya mbere yashyizweho kuwa 17 Nyakanga 2017, kuri ubu Meddy aritegura gushyira hanze indirimbo itegerejwe umunsi uwo ariwo wose kugera kuwa 16 Nzeri 2021, yitwa 'Queen of Sheba' nk’uko byatangajwe binyujijwe ku rubuga rw'inkoramutima.

Meddy niwe muhanzi kugera ubu mu Rwanda ukurikirwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga uziteranije zose, aho kuri instagram yarengeje abagera ku bihumbi 744, n'ahandi hanyuranye afite abamukurikira benshi kandi bagenda biyongera umunsi ku munsi.

Kuri ubu Meddy ari mu bahanzi bahataniye ibihembo mu bizatangwa kuwa 26 Nzeri 2021 bya 'Kiss Summer Awards' mu byiciro bibiri icy'umuhanzi mwiza n'indirimbo nziza, gutora ni ukunyura kuri www.kissfm.rw.

Meddy mu byishimo byo kuzuza aba 'Subscribers' kuri 'Youtube' ibihumbi 700


Meddy aritegura gushyira hanze indirimbo yitwa 'Queen of Sheba'












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND