Ubusanzwe, umuntu akwiriye guhitamo ibintu afata
yitonze kuko bimwe muri byo, byitwara nk’uburozi. Abahanga bo baravuga ngo “Ukwiriye
guhitamo uburozi ufata wigengesereye ". Inzoga ni ikinyobwa kivanze neza, gifasha
mu gutuza, gihuza imiryango n’inshuti ariko
bitari kera hari ubwo uzasanga warabaye imbata yacyo.
Kuba imbata y’ikintu runaka byanga bikunze, birangirira
mu marira. Ushyiramo imbaraga ukacyihata, ariko ni nko kwiyica ureba. Ikintu
cyakugize imbata, kibwira abantu bakwegereye kiti: “Mwimukiza, arashaka kwiyica ". Ibi nibyo akenshi bituma abantu bakuri iruhande, bakwitegereza gusa
bakigendera. Niba wikunda rero, amarira yawe yazigamire ubutaha wirinde icyo
kukuriza uyu munsi.
Hari abantu benshi bagizwe imbata na Murandasi (Imbuga
nkoranyambaga). Imbuga nkorayambaga, ni kimwe mu bintu bimaze kwemezwa nk’ikiyobya
intekerezo cyane, kikanazivangavanga ku rwego rwo hejuru. Niba waragizwe imbata
na Murandasi, uragirwa inama yo gushaka muganga cyangwa umujyanama.
Dore
ikizakwereka ko uri kuba imbata ya Murandasi:
Akenshi uzumva utabaho udafite interineti, nuba ntayo ufite , uzajya utega
cyangwa ukore akagendo gato ujye aho urasanga interineti rusange (Free WIFI)
y’ubuntu. Iteka uzajya wisanga amaso yawe atava muri telefoni yawe.
Uzisanga uri mu kibuga cy’inshuti utazi n’aho zitaha,
abantu basaga ibihumbi 5, ariko uziranye na bake, batarenze n’icumi. Aha ni naho
hava ukubabara kwawe, murakundana ejo akigendera kuko mwahuriye ahantu
hatizewe. Kuri murandasi uhahurira n’umuntu mukanahatandukanira.
Hari ubwo abantu baba imbata yo gukunda abo batazi. Uwo wabonanye imyambaro y’igiciro ukumva ko ari we ugiye kuba iruhande rwawe,
ukumva ko ari we ugiye kugufasha gukira ibikomere, nyamara ukuri guhari ni uko
nawe utazi inzira ushaka kunyura wagizwe imbata n’amasura.
Umwe mubo twaganiriye kuri iki kintu yaramwbiye ati: “Njye
umugore wanjye yaransize kubera kuba imbata. Nabaye imbata y’inzoga n’itabi,
ndagenda mba undi muntu, kuburyo kuribura mu rugo byabaga nk’ikigeragezo, ugasanga
akenshi mbayeho nabi kandi ntacyo mbuze ".
Ati: “Naricaye nsanga ari amakosa ndigukora, nyuma mpura n’inshuti
zanjye zirampanura ndazumvira, ntekereza gufata ibinini byo kunkura kuri iyo
ngoyi narimo nsanga nabyo bishobora kunyica, ndangije nisezeranya kwiyitaho ".
Yakomeje agira ati: “Akenshi, umuntu wabaye imbata y’ikintu runaka, burya
aba afite abamuha inama, ariko akazirengagiza kenshi. Rero ubu meze neza, kandi numviye umutimanama wanjye numvira n’inama z’abandi ".
Mbere yo gukira indwara yo kuba waragizwe imbata n’ikintu, ukwiriye kubanza wakwemera ko gihari. Ikigero cyose byaba biriho, burya
kugirwa imbata ni bibi cyane. Icya mbere emera ko uri umunyembaraga nke. Nta muntu
wo ku isi ibibazo bitageraho. Koresha imbuga nkoranyambaga gake, niba
nta n’umusaruro ziguha, uzireke.

Inkomoko: Opera News