RFL
Kigali

Amatora yo kuri internet mu bihembo 'Kiss Summer Awards' yatangiye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2021 11:14
0


Abahanzi 15 n'aba Producer batanu batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet, ni mu rwego rwo guha umwanya abakunzi b’umuziki kugaragaza uwo bashyigikiye mu bihembo bya ‘Kiss Summer Awards 2021’.



Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Radio Kiss Fm ari nayo itegura ibi bihembo yavuze ko “Ubu watora umuhanzi, indirimbo cyangwa Producer ushyigikiye muri #KissSummwerAwards2021 uciye ku rubuga rwacu rwa interineti www.kissfm.rw.”

Ni ku nshuro ya kane ibi bihembo bigiye gutangwa. Bitegurwa hagamijwe gushimira abaririmbyi n'aba Producer ku kazi katoroshye baba barakoze mu rugendo rw’umuziki no kubereka ko Kiss Fm izirikana imirimo yabo.

Icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song) gihatanyemo indirimbo eshanu harimo eshatu zihuriweho n’abahanzi babiri. Harimo indirimbo ‘Amata’ ya Dj Phil Peter na Social Mula, ‘Igikwe’ ya Gabiro Guitar na Confy, ‘My Vow’ ya Meddy, ‘Katapila’ ya Bruce Melody ndetse na ‘Away’ ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

Mu cyiciro cya Producer w’impeshyi (Best Summer Producer) harimo Bob Pro wa The Sound Studio, Producer Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Ayoo Rash wo muri The Mane, Madebeats na Element wo muri Country Records.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakoze neza kurusha abandi muri iyi mpeshyi ya 2021 (Best Summer Artist) harimo Butera Knowless, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

Icyiciro cy’umuhanzi mushya wigaragaje (Best New Summer Artist) harimo itsinda ry’abanyamuziki rya Symphony Band, Niyo Bosco, abahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas na Papa Cyangwe.

Meddy, Social Mula, Bruce Melodie na Juno Kizigenza bahataniye ibihembo mu byiciro bibiri. Meddy ahatanye mu cyiciro 'Best Summer Artist' no mu cyiciro 'Best Summer Song' abicyesha indirimbo ye 'My Vow'.

Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro 'Best Summer Artist' no mu cyiciro 'Best Summer Song' abicyesha indirimbo ye 'Katapila'.

Social Mula ahatanye mu cyiciro 'Best Summer Artist' no mu cyiciro 'Best Summer Song' abicyesha indirimbo 'Amata' yakoranye na Phil Peter.

Juno Kizigenza ari mu cyiciro 'Best Summer Artist' no mu cyiciro 'Best Summer Song' abicyesha indirimbo 'Away' yakoranye na Ariel Wayz.

Muri ibi bihembo kandi, hazatangwa icy’umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda (Life Time Achievement). Uwegukana iki gihembo atangazwa ku munsi w’itangwa ry’ibi bihembo. Bitenganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 26 Nzeri 2021

Abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards umwaka ushize:

Bruce Melodie ni wegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi. Yari ahataniye igihembo n’abarimo Mugisha Benjamin [The Ben], Nel Ngabo na King James. Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yegukanye iki gihembo, kuko agiheruka mu 2018.

Mico the Best yegukanye igihembo cy’indirimbo yakunzwe cyane abicyesha indirimbo ye yise ‘Igare’. Yegukanye iki gihembo ahigitse ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie, ‘Do Me’ ya Marina na Queen Cha, ‘Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie na ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie.

Kevin Kade ufashwa na Bagenzi Bernard ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya wigaragaraje cyane. Yahigitse abarimo B Threy, Ariel Wayz na Calvin Mbanda. Iki gihembo yagishyikirijwe na Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie. 

Igihembo cy’umuntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda cyahawe Dj Bob. Uyu mugabo yagize uruhare mu gukwirakwiza no kumenyekanisha ibihangano by’Abanyarwanda mu myaka irenga 20 ishize.

Producer Madebeat ni we wegukanye igihembo cy’utunganya indirimbo wahize abandi. Yahigitse Knoxbeat wo muri Monster Records, Element wo muri Country Records na Ishimwe Karake Clement wo muri Kina Music.

Abahataniye ibihembo 'Kiss Summer Awards' batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet

Icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song) 

Icyiciro cya Producer w’impeshyi (Best Summer Producer)


Icyiciro cy’umuhanzi wakoze neza kurusha abandi (Best Summer Artist)

 

Icyiciro cy’umuhanzi mushya wigaragaje (Best New Summer Artist)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND