RFL
Kigali

Uwayezu Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/09/2021 22:25
0


Mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, hakomeje kuba impinduka zitandukanye, ubu hakaba hari hatahiwe uwari umunyamabanga waryo, Uwayezu Regis.



Uwayezu Regis wari umaze imyaka itatu n'igice muri iyi nzu ikorere i Remera, kuri uyu mugoroba yandikiye ibaruwa umuyobozi wa FERWAFA, Niyezimana Olivier, amumenyesha ko yeguye ku mirimo ye.


Regis yasezeye ku nshingano zo kuba umunyamabanga wa FERWAFA 

Mu ibaruwa ye yagize ati: "Nsezeye ku mirimo yo kuba umunyamabanga wa FERWAFA". Yakomeje avuga impamvu yeguye. Ati: "Iki cyemezo nkifashe nshingiye ku mpamvu zanjye bwite, nkaba ngiye kumara ukwezi ndi mu nshingano kugira ngo FERWAFA ibe yitegura. Umunsi wanjye wa nyuma mu kazi ni tariki 12 Ukwakira 2021."

Uwayezu Regis kandi, akomeza ashimira FERWAFA amahirwe yamuhaye, ndetse n'ibihe byiza yagiriyemo ubwo yari umunyamabanga kuva mu 2018, kugeza ubu yeguye.


Umwanya w'Ubunyamabanga muri FERWAFA ntutorerwa, bivuze ko Komite nshya ya FERWAFA iheruka kujyaho, igomba gushaka umusimbura wa Uwayezu Regis.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND