RFL
Kigali

Dore uburyo 3 wakoresha ukabyutsa uwo ukunda bikamuguma mu ntekerezo umunsi wose

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/09/2021 22:38
0


Niba umaze igihe gito urushinze cyangwa uri mu mubano udasanzwe, ukaba utazi uko wakangura uwo wihebeye mu gitondo, soma iyi nkuru kugira ngo ujye ubikora neza, kandi bitume agukunda cyane biruseho.



N’ubwo mwaba mumaranye igihe mukundana cyangwa mubana, ushobora no kwiga uburyo bushya wabikoramo mu gihe uburyo wari usanzwe ubikoramo yaburambiwe. Iga uko wajya ukangura umukunzi wawe. Uwo mubana ashobora kutazakubwira isaha yifuza kubyukiraho, ariko wowe wareba ugasanga ukeneye ko abyuka kubera impamvu zitandukanye, bikaba byatuma umubyutsa imburagihe, mushobora kuba mutanabana ariko ukaba ushaka ko umunsi wose, wirirwa mu ntekerezo ze.

Muri uko kumubyutsa imburagihe rero, usabwa kwiga uburyo ubikoramo neza, ntibimutere umutima mubi, ahubwo akabifata nk’ibidasanzwe.

DORE UKO WAMUBYUTSA

1. Muzanire ifunguro rya mugitondo mu buriri: Kuzana ifunguro rya mugitondo mu buriri, ni ibintu bidasanzwe, bizamura amarangamutima y’uwo mukundana cyane, kandi akabyukana akanyamuneza agusekera.

2. Mwongorere amagambo y’urukundo mu matwi uvuga gahoro gahoro: Niba uziko umukunzi wawe, ashobora gukanguka bitinze kandi umukeneye, mwongorere, muvugire mu matwi ariko uvuge amagambo y’urukundo nawe uzi neza ko akeneye.

Aha ushobora gusubiramo amazina mukunda kwitana, cyangwa andi asobanuye byinshi kubakundana, ukayavuga mu buryo butunguranye kandi buyunguruye kuburyo amushimisha.

3. Mwandikire urwandiko rumutomagiza: Ibi akenshi bikorwa n’abakundana batabana. Niba uri kure y’uwo mukundana, ushobora kumukangura ukoresheje ubutumwa bwa mugitondo. Ushobora kubumuha ukoresheje ubutumwa bugufi, cyangwa imbuga nkoranyambaga. Nakanguka agasanga ubwo butumwa azahita amenya ko umukunda cyane, azajya mu kazi akomeye kandi ameze neza, uwo munsi uwiharire muri we.

Inkomoko: Opera News








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND