Niba umaze igihe gito urushinze cyangwa uri mu mubano udasanzwe, ukaba utazi uko wakangura uwo wihebeye mu gitondo, soma iyi nkuru kugira ngo ujye ubikora neza, kandi bitume agukunda cyane biruseho.
N’ubwo mwaba mumaranye igihe mukundana cyangwa mubana, ushobora no kwiga uburyo bushya wabikoramo mu gihe uburyo wari usanzwe ubikoramo
yaburambiwe. Iga uko wajya ukangura umukunzi wawe. Uwo mubana ashobora
kutazakubwira isaha yifuza kubyukiraho, ariko wowe wareba ugasanga ukeneye ko
abyuka kubera impamvu zitandukanye, bikaba byatuma umubyutsa imburagihe,
mushobora kuba mutanabana ariko ukaba ushaka ko umunsi wose, wirirwa
mu ntekerezo ze.
Muri uko kumubyutsa imburagihe rero, usabwa kwiga
uburyo ubikoramo neza, ntibimutere umutima mubi, ahubwo akabifata
nk’ibidasanzwe.
DORE
UKO WAMUBYUTSA
1. Muzanire ifunguro rya mugitondo mu buriri: Kuzana ifunguro rya mugitondo
mu buriri, ni ibintu bidasanzwe, bizamura amarangamutima y’uwo mukundana cyane, kandi akabyukana akanyamuneza agusekera.
2. Mwongorere amagambo y’urukundo mu matwi uvuga gahoro gahoro: Niba
uziko umukunzi wawe, ashobora gukanguka bitinze kandi umukeneye, mwongorere, muvugire mu matwi ariko uvuge amagambo y’urukundo nawe uzi neza ko akeneye.
Aha ushobora gusubiramo
amazina mukunda kwitana, cyangwa andi asobanuye byinshi kubakundana, ukayavuga
mu buryo butunguranye kandi buyunguruye kuburyo amushimisha.
3. Mwandikire urwandiko rumutomagiza: Ibi akenshi bikorwa n’abakundana
batabana. Niba uri kure y’uwo mukundana, ushobora kumukangura ukoresheje
ubutumwa bwa mugitondo. Ushobora kubumuha ukoresheje ubutumwa bugufi, cyangwa
imbuga nkoranyambaga. Nakanguka agasanga ubwo butumwa azahita amenya ko umukunda
cyane, azajya mu kazi akomeye kandi ameze neza, uwo munsi uwiharire muri we.
Inkomoko: Opera News
TANGA IGITECYEREZO