RFL
Kigali

Imbunda ibonye imbarutso, Bugesera FC yasinyishije Sadick Sulley imukuye muri Espoir FC- AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/09/2021 15:58
0


Ikipe ya Bugesera FC yasinyishije undi munye- Ghana Sadick Sulley, iguze amasezerano ye yari afite muri Espoir FC.



Sadick Sulley w'imyaka 21 yari amaze umwaka mu Rwanda akinira ikipe ya Espoir ibarizwa i Rusizi, ndetse anayifasha kwitwara neza muri shampiyona yarangiye ubwo Espoir FC yasorezaga ku mwanya wa gatatu.


Sadick Sulley yasinye imyaka ibiri muri Bugesera FC 

Nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi, hagati ya Espoir FC uyu musore yakiniraga ndetse na Bugesera FC, kuri iki gicamunsi amakipe yombi yaje kwemeranywa ko Bugesera FC igura amasezerano y'umwaka umwe Sadick yari asigaranye, ubundi uyu musore akerekeza i Burasirazuba bw'u Rwanda.


Umunyamabanga wa Bugesera Sam Karenzi ari mu gikorwa cyo gusinyisha Sadick Sulley

Ku masezerano y'imyaka ibiri, Sadick Sulley yasanze muri Bugesera undi musore w'umunya-Ghana, Muniru Abdoul, bagiye kujya bashakana ibitego nk’uko babikoraga muri Ghana, mu ikipe ya Leoze FC. Sadick Sulley mu mwaka yari amaze muri Espoir FC, yakinnye imikino 11 atsinda ibitego bitanu, anatanga imipira itanu ivamo ibitego.

Manager Emmy Fire niwe n'ubundi wagurishije Sadick Sulley nyuma ya Muniru


Sadick ati: “Ndi Bugesera” 


Sulley afite imyaka 21 y'amavuko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND