RFL
Kigali

Meddy ashobora gushyira hanze indirimbo “Queen of Sheba” mu gihe kitarenze iminsi itanu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/09/2021 13:36
0


Meddy uheruka gushyira hanze ‘My Vow’, indirimbo y’amateka kuri ubu iyoboye izikunzwe ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye, hahishuwe ko isaha ku isaha yashyira hanze indi itegerejwe na benshi yitwa ‘Queen of Sheba’ , mu gihe cy’amasaha 120.



Indirimbo ‘Queen of Sheba’ byemejwe ko mu masaha 120, Meddy yayishyira hanze iyi ikaba ariyo ndirimbo benshi bari biteze ko izabanza mbere y’iyo aheruka gushyira hanze ikunzwe n’abatari bacye yitwa ‘My Vow’.

Binyujijwe ku rukuta rw’abakunzi b’umuziki wa Meddy, Inkoramutima, kandi runyuzwaho n’amakuru y’uyu muhanzi, hahishuwe ko mu minsi itanu uhereye none, Meddy yiteguye gushyira hanze indi ndirimbo.

Bagize bati: “Munsi y’iminsi itanu”  bongeraho amashusho y’amasegonda agaragaza izina ry’indirimbo, ariko muri yo hagaragaramo amagambo asa nk’azaba ari mu ndirimbo agira ati: “Reka mbe umwe wawe njyenyine.”

Umwe mu babonye aya mashusho, yagaragaje ko afite amatsiko agira ati: “Barangiza ngo views zabonetse gute? Uba waduteye amatsiko.” akomoza ku bantu bavuze ko indirimbo iheruka Meddy yaguze views.

Iyi ndirimbo Meddy agiye gushyira hanze, yatangiye kuvugwa muri Gicurasi 2021 kuko hari amashusho mato yamugaragaje ayiririmbana na Mimi, [umwita ‘Zaddy’, bivuga umugabo w’igikundiro n’uburanga buhebuje bukurura ab’igitsinagore (sexy)]  mu bukwe bwabo, ikaba yaritiriwe umwamikazi wa Salomon wo muri bibiliya, Sheba, wakomokaga muri Ethiopia.

Mu minsi itanu umwe muriyo uhereye none, Meddy yiteguye gushyira indirimbo hanze

Ubwo bamwe baba bitana ba Bae na Cher, Mimi yongeramo n’andi ataka umugabo we arimo 'Zaddy' bivuze umugabo w'igikundiro w’ubwiza bw’akataraboneka.

“Amagambo yayo ambera urumuri mu nzira yanjye” ubutumwa bwa Meddy bw'impera z'icyumweru.



   







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND