Meddy uheruka gushyira hanze ‘My Vow’, indirimbo y’amateka kuri ubu iyoboye izikunzwe ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye, hahishuwe ko isaha ku isaha yashyira hanze indi itegerejwe na benshi yitwa ‘Queen of Sheba’ , mu gihe cy’amasaha 120.
Indirimbo ‘Queen of Sheba’ byemejwe ko mu masaha 120, Meddy yayishyira hanze iyi ikaba ariyo ndirimbo benshi bari biteze ko
izabanza mbere y’iyo aheruka gushyira hanze ikunzwe n’abatari bacye yitwa ‘My
Vow’.
Binyujijwe ku rukuta rw’abakunzi b’umuziki wa Meddy, Inkoramutima, kandi runyuzwaho n’amakuru y’uyu muhanzi, hahishuwe ko mu
minsi itanu uhereye none, Meddy yiteguye gushyira hanze indi ndirimbo.
Bagize bati: “Munsi y’iminsi itanu” bongeraho amashusho y’amasegonda agaragaza
izina ry’indirimbo, ariko muri yo hagaragaramo amagambo asa nk’azaba ari mu
ndirimbo agira ati: “Reka mbe umwe wawe njyenyine.”
Umwe mu babonye aya mashusho, yagaragaje ko afite amatsiko
agira ati: “Barangiza ngo
views zabonetse gute? Uba waduteye amatsiko.” akomoza ku bantu bavuze ko
indirimbo iheruka Meddy yaguze views.
Iyi ndirimbo Meddy agiye gushyira
hanze, yatangiye kuvugwa muri Gicurasi 2021 kuko hari amashusho mato
yamugaragaje ayiririmbana na Mimi, [umwita ‘Zaddy’, bivuga umugabo w’igikundiro n’uburanga buhebuje bukurura ab’igitsinagore (sexy)] mu bukwe
bwabo, ikaba yaritiriwe umwamikazi wa Salomon wo muri bibiliya, Sheba, wakomokaga muri
Ethiopia.
Mu minsi itanu umwe muriyo uhereye none, Meddy yiteguye gushyira indirimbo hanze
Ubwo bamwe baba bitana ba Bae na Cher, Mimi yongeramo n’andi ataka umugabo we arimo 'Zaddy' bivuze umugabo w'igikundiro w’ubwiza bw’akataraboneka.
“Amagambo yayo ambera urumuri mu nzira yanjye” ubutumwa bwa Meddy bw'impera z'icyumweru.
TANGA IGITECYEREZO