RFL
Kigali

Manchester yashimye Burna Boy warebye umukino wayihuje na New Castle

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/09/2021 12:33
0


Ikipe y'umupira w'amaguru kuri ubu benshi berekejeho amaso kubera rutahizamu wayo, Cristiano Ronaldo, yashimye umuhanzi rurangiranwa umaze iminsi mu Bwongereza, Burna Boy, warebye umukino wayihuje na Newcastle.



Burna Boy ni umwe mu bitabiriye umukino w'amateka, kuko wari uwa mbere Cristiano Ronaldo agaragayemo, kuva yakiyemeza kujya gutanga ibyishimo na none muri shampiyona y'ubwongereza, by'umwihariko 'Old Traford'.

Ukaba wahuje Manchester United na Newcastle, bikarangira intsinzi ibaye iy'ikipe y'ibigwi, yihanije Newcastle ikayitsinda ibitego 4 kuri 1. Nyuma y'intsinzi, bagaragaje ko batewe ishema no kuba Burna Boy yaje kubashyigikira.



Burna Boy yari yibereye muri 'Old Traford' akurikiranye yambaye umupira wa Manchester United

Burna amaze iminsi ku mugabane w'u Burayi mu gihugu cy'u Bwongereza, aho yageze mu matariki yo hagati muri kanama, mu myiteguro y'igitaramo kitabiriwe bitangaje yakoreye mu nzu ngali y'imyidagaduro ya O2 Arena muri London.

Kuri ubu aritegura kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite ibitaramo binyuranye. Burna Boy siwe muhanzi wenyine ufite ibitaramo bizenguruka isi mu bahanzi ba Africa.

Wizkid nawe aritegura kujya mu Bwongereza mu mpera z'uyu mwaka, Diamond Platnumz nawe ategerejwe muri uku kwakira mu bitaramo binyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Guhera kuri 04 Nzeri 2021, Harmonize nawe ari mu batangiye ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azava yerecyeza muri Canada, kimwe mubyo azakorerayo akazagihuriramo na Bruce Melodie.

Harmonize azahava yerecyeza ku mugabane w'i Burayi, akazasoreza muri Africa mu gihugu cya Sierra Leone mu ntangiriro z'umwaka utaha.

Burna Boy mu gitaramo aheruka gukora cy'amateka muri London yamanukiye mu gisa nk’icyogajuruIgitaramo cya Burna Boy cyari amateka mu Bwongereza cyaritabiriwe birenze

Burna Boy ari mu kwitegura kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite ibitaramo ahantu hanyuranye uhereye muri Hollywood Bowl










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND