RFL
Kigali

Meddy na Mimi bizihije umwaka mushya wa 2014 nk’uko bigenwa n’ingengabihe ya Ethiopia-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/09/2021 11:27
0


Umuryango mushya wa Meddy na Mimi wabayeho kuwa 22 Gicurasi 2021, nyuma y’uko aba bombi bemeranije kubana bagahuza byose harimo n’imico y’ibihugu by’ibisekuru n’amavuko, birimo Ethiopia n’u Rwanda. Ubu rero, hamwe, bizihije umwaka mushya wa 2014 ushingiye ku ngengabihe ya Ethiopia.



Mu mafoto anyuranye Mimi yasangije abamukurira kuri instagram, agaragaza uko byari byifashe ku munsi wizihizwa buri mwaka kuwa 11 Nzeri mu mwaka usanzwe, no kuya 12 Nzeri mu gihe umwaka wagize iminsi isumbye isanzwe, ibintu biba buri myaka 4 uhereye igihe wabereye.

Uyu mukazana w’abanyarwanda akaba umugore wa Meddy, Mimi Mehdira, yagaragaje uko byari byifashe. Abagore n’abagabo babo bambaye imyambaro y’umuco wa Ethiopia, amakanzu y’umweru ku bagore, kimwe n’abagabo bambaye imyambaro y’amashati y’amaboko maremare n’amapantaro y’umweru.

Uyu munsi ukaba uba ari ikiruhuko ku ngengabihe y’abanya Ethiopia, ndetse unizihizwa no muri Erithrea. Ibirori biba biri hose mu gihugu, naho imiryango y’abanya Ethiopia iherereye hirya no hino ku isi, abenshi bakaba bajya kuwizihiriza ku rusengero ruzwi nka ‘Ragual’, rubarizwa ku musozi wa ‘Entoto’ ufite ubutumburuke bwa kilometero zirenga 3.2. 

Nk’uko bivugwa, abavuye ku rusengero mu gitondo barihuza bagasangira ifunguro ryitwa “Injera” (Umugati n’isosi), nyuma mu masaha y’umugoroba, abangavu bagatanga imyenda, bakihuza bagasabana, bagatanga indabo bakanaririmba indirimbo z’umwaka mushya.

Na none kandi nk’uko ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Ethiopia kibitangaza, ntabwo uyu munsi ushingiye ku mihango y’idini yonyine, ahubwo ni n’umwanya w’intashyo n’amabaruwa y’ubutumwa bwiza mu miryango no gutanga indabo. Ku ngengabihe y’abanya Ethiopia ubwo hizihizwaga umwaka wa 2016 bo bizihizaga umwaka wa 2009, bivuze ko ubu batangiye umwaka wa 2014.

Meddy na Mimi bizihije umwaka musha wa 2014 nk’uko ingengabihe ya Ethiopia izwi nka ‘Enkutatash’ ibiteganya

Meddy na Mimi bamenyanye mu mwaka wa 2017 urukundo rwabo rugenda rukura birangira babanye muri Gicurasi 2021

Mimi n’umwe mu bantu be ba hafi ku munsi wo kwizihiza umwaka mushya

Amafunguro avangavanze bafatiye hamwe nk'umuryango ni kimwe mu byaranze ibirori byo kwizihiza umwaka mushya

Imbyino zitandukanye ziri mu byaranze umunsi wo kwizihiza umwaka mushya


    








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND