RFL
Kigali

Miss Mukangwije Rosine yambitswe impeta-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/09/2021 8:32
0


Umukobwa wahiriwe n'amarushanwa y'ubwiza yagiye yitabira atandukanye, Miss Mukangwije Rosine, yambitswe impeta mu birori byitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe barimo Miss Umuratwa Anitha Katie.



Mukangwije Rosine wegukanya ikamba rya Miss Elegancy mu mwaka wa 2018 akanitabira Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta y'urukundo ku mugoroba wo kuwa 11 Nzeri 2021, mu birori byitabiriwe n'inshuti za hafi n'abavandimwe, barimo Umuratwa Anitha Katie, umukobwa wekunye ikamba rya Miss Supranational 2021, ryanamuhesheje guhagararira u Rwanda muri Poland muri uyu mwaka.

Katie abinyujije kuri instagram, yagaragaje ko atewe ishema n'inshuti ye magara, amurata amashimwe agira ati:"Nkurase amashimwe Mukangwije Rosine kandi ndakwishimiye cyane".

Rosine w'imyaka 21, ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Elegancy, yasazwe n'ibyishimo byuje umunezero mu byagaragariye buri umwe, maze agira ati:"Iyi ni intsinzi idasanzwe kuri njye, ndashima buri umwe wamfashije sinzamutenguhwa."

Umushinga yari afite wari uwo guteza imbere 'Made in Rwanda' abinyujije kuri 'website', yanahembwe amayero 500 ahabwa itike y'indege yo kujya gutembera muri Mombasa iminsi igera kuri 2.

Miss Elegancy 2018, Mukangwije Rosine wambitswe impeta, na Miss Supranational Rwanda 2021, Umuratwa Anitha Katie

Katie yarase amashimwe Rosine wambitswe impeta akaba n'inshuti ye magara


Miss Umutoni Nasra niwe wambitse ikamba Miss Rosine mu mwaka wa 2018 rya Miss Elegancy












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND