RFL
Kigali

Album nshya ya The Ben yatangiye kwirahirwa n'abayisogongeye bayirata ubwiza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/09/2021 23:13
0


Isaha ku isaha The Ben yashyira hanze Album nshya yemeje ko amaze imyaka itatu akora. Ni Album irimo n'indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi. Umwe mu bamaze kuyumva yayirahiriye ubwiza kandi akomoza ku kuba n'abandi bazanyurwa.



Umugabo umenyerewe mu gufotora witwa Jado utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko The Ben afitiye uruhisho rukomeye abakunzi b'umuziki nyarwanda kandi arahira ko abantu bazahamanya n'ibyo avuga nibarubona. Yagize ati: "Uyu 'se wabo' mubona ahishe ikintu gikomeye, mubike ijambo ryanjye namaze gusogongeraho." Yakoresheje ijambo 'Uncle' rivuga se wabo cyangwa nyirarume w'umuntu mu kinyarwanda. Ni album izaba iriho indirimbo zinyuranye zirimo n'izo yakoranye n'abahanzi bo muri Tanzania, Juma na Ben Pol.

Igihari cyo ni uko abantu bakomeje kugira amatsiko menshi y'akazi The Ben amaze iminsi ahugiyemo. Mu minsi ishize aherutse kubateguza Album nshya, ubu amatsiko ni yose ku bakunzi be. Umuziki mwiza kandi uryoshye si ikintu cya none kuri The Ben kuko yakuze awukora guhera mu rusengero maze Imana imuha malayika Tom Close amufasha kwinjira mu muziki. Uncle Austin aherutse kwemeza ko yumva The Ben bwa mbere yahise yemeza ko agiye gufata umwanya wa mbere kandi koko kuva yawinjiramo by'umwuga afite abakunzi benshi.

Ubutumwa bwa Jado akomoza ku kuba rwose Album nshya ya The Ben ari nziza kandi abantu bazemezanya n'ibyo avuga

 

The Ben yakomoje ku bahanzi bo muri Tanzania Juma na Ben Pol bari mu bazumvikana kuri Album nshya ye

Aha The Ben yari ari mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu kabyiniro  gakomeye kitwa Sands








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND