RFL
Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Indirimo zakorewe Jay Polly mu rwego rwo kumwibuka zaje ku isonga

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/09/2021 18:28
1


Abahanzi nyarwanda bashenguwe n’urupfu rw’umuraperi Jay Polly ndetse benshi bajya muri studio kwerekana akababaro kabo bamuha icyubahiro ndetse banamubwira amagambo yo kumwibuka berekana ko bashenguwe cyane.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

Riderman mu ndirimbo RIP Jay hari aho avuga wumva ko yashenguwe cyane agira ati’’ Waduciyemo igikuba’’. Iyi hamwe n’izindi ndirimbo zitandukanye zihuriyemo n’abahanzi batandukanye zakunzwe cyane muri iki gihe umuraperi Jay Polly yitabye Imana.

Izi ndirimbo zibuka ndetse zigaha icyubahiro umuraperi Jay Polly zihuriza ku kuba Jay Polly yari umuraperi usabana ndetse uzi gukora, ukorana ibintu bye umurava n’ubuhanga ndetse n’imyandikire ye ikaba itandukanye n’abandi baraperi.

Hari indirimbo Bye Jay Polly yarijije abantu ndetse ikundwa n’abatari bake yahuriyemo abahanzi batandukanye cyane cyane uburyo itangira umuraperi Jay Polly bagaragaza ibihe byiza yagiriye ku rubyiniro ndetse n’uburyo yari umunyabushake bwo gukorana ibintu umwete.

Indirimbo 10 zikunzwe ziyobowe n'izakorewe Jay Polly

Iyi ndirimbo kandi iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music ikurikiwe n’izindi ndirimbo zibuka ndetse zigaha icyubahiro uyu muraperi cyane cyane zirimo n’abaraperi bagenzi be barimo abo babanye nka P.Fla na Fireman.

Mu majwi ya InyaRwanda Music izi ndirimbo zagize amajwi menshi cyane kuruta izindi zari ziri kumwe kuri uru rutonde byagaragaye ko zakunzwe n’abatari bake berekana ubuhangange n’ubukaka uyu muraperi yari afite bwiganjemo igikundiro gikomeye.

            KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TPaul2 years ago
    Biragoye kandi birababaje! Umuryango we ukomere kandi wihangane n'uw' abanyamuziki muri rusange.





Inyarwanda BACKGROUND