RFL
Kigali

Lick Lick ni we uza imbere: Indirimbo z’abanyarwanda 7 ziyoboye kuri Youtube n’abazitunganije

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/09/2021 4:59
1


Ubuhanga bwa Lick Lick ntibushidikanywaho kandi nk’uko bivugwa iyo ari mu kazi aba akora nk’imashini, byakurijeho ko ababana nawe bamwita ‘Machine’. Lick Lick rero nyinshi mu ndirimbo yakoze, zanditse amateka akomeye by’umwihariko kuri youtube mu ndirimbo nyarwanda, hanyuma ‘Made Beat’ na ‘Pastor P’ bamurya isata burenge.



Lick Lick yanditse amateka akomeye mu muziki nyarwanda. Indirimbo agizemo uruhare kuva mu ntangiriro, yose iba igomba kugera kure, atari ukubera ubuhanga bw’uwaririmbyemo n’uwayikoze gusa, ahubwo ibanga rikomeye riri mubyo akora n’uko ashyira imbere akazi n’iterambere ry’ibyo akora kurusha ibindi.

Ibyo byatangajwe n’umwe mu bahanga baherutse gukorana ku ndirimbo yanditse amateka mu masaha macye isohotse n’ubu kandi bikiri uko, yitwa ‘My Vow’. Madebeat avuga ko umuntu wese bakoranye, adashobora kuva muri studio atavuze Lick Lick, ikindi uwakoranye nawe akaba avuga ko “iyo aba ariwe aba agize gutya” byumvikanisha ibigwi bye.

Made Beat kugeza ubu, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya youtube, akaba ariwe umukurikira aho indirimbo amaze gukora zigera kuri ebyiri ziri muri 7 zarebwe cyane kuri youtube, naho Pastor P akaza abagwa mu ntege afitemo indirimbo 1.

Lick Lick bita ‘Machine’, imyaka amaze mu ruganda rw’imyidagaduro si micye, kandi yakomeje kugenda yigaragaza neza. Byatangiye akora amajwi yonyine, ariko kuri ubu asigaye abasha gukora amashusho yewe anafata n’amafoto. Yazamuye kandi azamukana n’ibyamamare binyuranye birimo Meddy, The Ben, Scillah, K8 Kavuyo, Oda Paccy n’abandi banyuranye.

Lick Lick na Meddy bakuranye kuva mu bwana n’ubu bakiri kumwe, bafatanya kubaka ibigwi, aho umwe ari umuhanzi undi akaba ariwe umutunganyiriza ibihangano.

Ndetse kugenda kwe yerecyeza muri Amerika, byahaye umwanya abandi bakora imiziki n’izindi nzu kuvugwa, kuko ubundi mbere ya 2010, ‘Unlimited Record’ ariyo yavugwaga na Lick Lick. Aho agiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’izindi zarushijeho kuzamuka n’ubwo n’ubundi bitabuzaga kuba ‘PressOne’ ariyo ivugwa cyane, kuko ariyo yahise yerecyezamo.

None InyaRwanda yifuje kubagezaho indirimbo 7 z’abahanzi nyarwanda zanditse amateka kuri youtube mu Rwanda, abahanzi baziririmbye n’aba producer bazitunganije.

Ku mwanya wa 1:

Hari indirimbo yanditse amateka ndetse inafite hafi kimwe cya kabiri cy’umusaruro mbumbe w’urukuta rwa Meddy, yitwa “Slowly” yakozwe na Producer Lick Lick, igira igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda no mu Karere, kuko ubwo Meddy yitabiraga ibitaramo bya Wasafi ya Diamond Platnumz, yayirimbanaga n’abanya Tanzania wumva bose bayizi.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 23 Kanama 2017. Mu gihe cy’imyaka 4, imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 54 kandi ziyongera umunsi ku wundi. Ni indirimbo igaruka ku nkuru y’urukundo rwa babiri, aho umuhanzi Meddy agaragaza ko bitakunda kubyoroshya, kuko ari mu rukundo rwa nyarwo.

Pastor P na murumuna we mu kazi no mu myaka ariko bayingayingana mu buhanga

Ku mwanya wa 2:

Hari indirimbo “Katerina” ya Bruce Melodie yagiye hanze kuwa 16 Nzeri 2019, ikaba mu gihe gito imaze yararebwe ku kigero cya Miliyoni 10.5, kandi iracyakomeje kuzamuka, mu Rwanda akaba atariho honyine ikunzwe kuko mu mwaka washize, Tanasha wahoze akunda na Diamond Platnumz, yumvikanye avuga ko ayikunda.

Ku mwanya wa 3:

Haza “Lose Control” imaze kurebwa na Miliyoni 8.9 ya Meddy na The Ben, yagiye hanze kuwa 05 Mutarama 2018. Yakozwe na Made Beat, ndetse Beat yakozwemo yacuriwe rimwe n’iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 22 Nyakanga 2021 ya Meddy yitwa ‘My Vow’, ikomeje kuzamuka cyane ku rubuga rwa youtube.

Ku mwanya wa 4:

Hariho indirimbo “Holly Spirit” nayo ya Meddy yo mu mwaka wa 2013, yagiye hanze ku itariki 29 Mutarama 2021, kuri ubu imaze kurebwa na Miliyoni 8.3 mu gihe cy’imyaka ikabakaba umunani imaze yakozwe na Lick Lick.

Ku mwanya wa 5:

“Ntawamusimbura” ya Meddy, yagiye hanze kuwa 28 Mutarama 2017. Imaze kurebwa na Miliyoni 7.3, yakozwe na Lick Lick.

Ku mwanya wa 6:

Hakurikiraho indirimbo ya Meddy yitwa “Nasara” imaze kurebwa na Miliyoni 6.3 (6,378,010). Yagiye hanze kuwa 28 Ugushyingo 2013, yakozwe na Lick Lick.

Ibihangano bya Meddy ni byo bigaruka kenshi mu bikunzwe kuri Youtube, yewe n'inkuru zimuvugaho usanga zirebwa cyane kuri uru rubuga n'ahandi hanyuranye.

Ku mwanya wa 7:

Hakaza “Habibi”, indirimbo y’amateka akomeye mu muziki wa The Ben yagiye hanze kuwa 26 Ugushyingo 2016. Mu myaka ikabakaba 5, imaze kurebwa na Miliyoni 6.3 (6,354,338), ikaba ari nayo ndirimbo y’uyu muhanzi w’igikundiro kinshi muri rubanda, n’ijwi riremeye, yakoze wenyine yarebwe n’abantu benshi ku rubuga rwa youtube mu mateka ye.

Pastor P yafashije abahanzi benshi mu Rwanda akunda no kujya gukorera n'abo hanze 

Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe n’umugabo w’umuhanga mu mu gutunganya umuziki, Pastor P, nawe umaze igihe kirekire, wakoranye n’abahanzi banyuranye ariko by’umwihariko Scillah na King James.

Indirimbo kandi yitwa ‘Dusuma’ imaze kurebwa na Miliyoni zigera kuri 32 zirenga, y’umunya Kenya Otile Brown yafatanije na Meddy, nayo Lick Lick yayitanzeho umusanzu ukomeye yaba mu ikorwa ry’amajwi ndetse n’amashusho yayo.

Bruce Melodie niwe ufite indirimbo ya kabiri imaze kurebwa inshuro nyinshi kuri Youtube 

The Ben ni we muhanzi ufite indirimbo ya 7 mu zimaze kurebwa cyane mu mateka ya Youtube n'ibihangano by'abanyarwanda


    







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fabrice2 years ago
    LOSE CONTROL Yakozwe na made beat ra cyangwa ni knox beat mumbwire neza?





Inyarwanda BACKGROUND