RFL
Kigali

Ifoto y'umunsi: Meya w'Akarere ka Bugesera yagaragaye ari gusekura no gukaranga ikawa-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/09/2021 12:06
0


Mu mpera z'iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwira ifoto ya Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi, yicaye imbere y'inkono ya Kinyarwanda ari gukaranga ikawa, ni ifoto yakwirakwijwe mu mbuga zitandukanye, abatabonye neza amakuru yayo bakaba bayibeshyaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.



Iyi foto hari abakekako Meya atetse ibitandukanye n'ibyo atetse bya nyabyo, ariko abagize amahirwe yo kubona iyo foto mu binyamakuru, Meya Richard Mutabazi, yicaye imbere y'agakono ari gukarangira ikawa abakinnyi b’ikipe y’abakobwa ya Bugesera Cycling Team ndetse n’abandi bari baje kwitabira umuhango wo kwakira ibikoresho iyi kipe yahawe n’abaterankunga batandukanye.

Amafoto atandukanye yagaragaye ubwo imihango yo kwakira ibikoresho bya Bugesera Cycling Team yari irangiye. Ni bwo Meya yafashe agasekuru asekura ikawa, arangije yicara imbere y'agakono arayikaranga, abari aho basangira ku buzima bwiza bwa kawa. 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND