RFL
Kigali

Minisitiri Mimosa yifashishije amagambo yo mu ndirimbo ya King James mu kwishimira Intsinzi y'u Rwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/09/2021 7:19
0


Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yifashishije indirimbo ya King James yishimira intsinzi y’Ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda ya Volleyball mu buryo budasanzwe nyuma y’umukino wayihuje na Uganda ikawutsinda ku maseti 3-2.



Byari ibyishimo muri Kigali Arena ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindaga Uganda mu mukino w’intoki wa Volleyball mu mikino nyafrika igahita izamuka ari iya mbere mu itsinda. Abantu benshi bishimiye itsinzi yo gutsinda abagande, harimo na Minisitiri wa Siporo Mimosa wari uhibereye

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, yifashishije indirimbo ya King James aho avuga ati "Umuriro watse", yerekanye amarangamutima ye n’ibyishimo bye atewe nyuma yo no kuba u Rwanda rwatsinze Uganda maze arahaguruka arabyina.

Yagize ati "(…)Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z’uRwanda ibi ni byo bita kwimana u Rwanda SETU!.’’


Ikipe y’u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n’ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura n’ikipe ya mbere muri iryo tsinda. Muri iri tsinda A, u Burundi bwasoje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-1(24-26, 25-20, 25-21 na 25-20).

Muri ¼ kizatangira gukinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura na Maroc mu gihe Uganda izahura na Misiri.

Tunisia ifite irushanwa riheruka, izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Cameroun izahura na Nigeria.

Abakunzi b'umukino w'intoki bishimiye intsinzi y'u Rwanda

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO UMURIRO WATSE YA KING JAMES









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND