Theogene, izina ry'umuhungu urangwa n'ubwitonzi

- 10/09/2021 9:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Theogene, izina ry'umuhungu urangwa n'ubwitonzi

Sobanukirwa inkomoko y'izina Theogene n'icyo risobanura.

Theogene ni izina rihabwa abahungu rikomoka mu rurimi rw'Ikigereki(Greek) risobanura ''Ukomoka ku Mana''.

Bimwe mu biranga ba Theogene

Ni umuntu urangwa n’ubwitonzi, aba acecetse, akunda gutemberera ahantu nyaburanga.

Akora ibintu yitonze, ntabwo ahubuka cyangwa ngo agire umuvuduko, akora kimwe kimwe yitonze cyarangira agatangira ikindi.

Ni wa muntu ubona ibintu mbere y’uko biba, yifitemo kureba kure. Ni umuntu ucisha make ariko uzi kuganira, ushobora gutekereza ko atazi kuvuga cyane ariko muri we aba ari intyoza n’ubwo atabigaragaza inyuma.

Ni umuntu utagendera ku muco, icyo abona ari ngombwa kuri we aragikora atitaye kuri za kirazira

Ni umuntu utibabarira iyo yakoze ikosa aba yumva yahemutse bikamushavuza.

Theogene  ariko ntabwo ari shyashya nubwo yitonda ariko agira kwikunda cyane,arikubira kandi agira n’ishyari.

Mu rukundo yitwara neza, aba abirimo rwose kandi ashimisha inshuti ye.

Yishimira ubuzima abayemo bwose, uko bwaba bumeze kose.

Ni umuntu utazi guhisha amarangamutima kandi yumva ari uko bigomba kugenda.

Ni umuntu ureba kure kandi w’umuhanga , gukora ubucuruzi biramuhira ntapfa guhomba.

Src:www.nameberry.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...