RFL
Kigali

MTN ku bufatanye na Minisiteri y'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya na Rwanda Mountain Tea batanze 'Smart phones' 566 ku bahinzi b'icyayi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/09/2021 17:47
0


MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) ku bufatanye na Minisiteri y'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya ndetse na Rwanda Mountain Tea, batanze telefoni 556 zigezweho (Smartphones) ku bahinzi b'icyayi mu Ntara z'Uburengerazuba no mu Majyepfo muri gahunda ya “Huza u Rwanda” (Connect Rwanda Initiative).



Gahunda ya Huza u Rwanda #ConnectRwanda Initiative, yatangijwe muri 2019 ku bufatanye na MINICT, n'ibindi bigo byigenga n'ibya Leta hamwe n'abandi bantu ku giti cyabo, batanze telefoni zigezweho ku batabasha kuzigura.

N’ubwo ikwirakwiza ry'izi telefoni ryagabanyutse bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 na Guma mu Rugo, iki gikorwa cyongeye gusubukurwa.

Iyi ntego iri mu murongo w'igihugu wo guteza imbere itumanaho mu gihugu hose, hakurwaho ubusumbane mu ikoranabuhanga.

Mitwa Ng'ambi, umuyobozi wa MTN Rwanda, yagize ati "Turashimira Rwanda Mountain Tea ku bwo kubaha isezerano ryabo rya telefoni 566" yakomeje agira ati " Tunejejwe kandi no kubona Connect Rwanda ibigiramo uruhare, ku isezerano rya telefoni 44,570 bemeye harimo 20,257 bamaze gutanga n'izimaze gukwirakwizwa 7670, bikaba bisobanura neza uburyo intego zo guhuza u Rwanda mu itumanaho iri gutanga umusaruro, ndetse bigakuraho ubusumbane mu ikoranabuhanga”.

Akomeza ati: “Twizera ko hamwe n'izi telefoni; abagenerwabikorwa bazajya babona amakuru menshi, serivise z'ikoranabuhanga ndetse n'ibindi bisubizo bijyanye n'ikoranabuhanga, kugira uruhare mu iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ubukungu muri rusange".

Abagenerwabikorwa b'iyi ntego bazahabwa amahugurwa na MTN y'uburyo zikoreshwa, ndetse no kubandikisha ku murongo ndetse no kubashyira muri serivise ya Mobile Money ( MoMo), bizajya bibafasha gukoresha serivise za MoMo. Ikiyongereyeho kandi, abahinzi b'icyayi bazajya bakira interineti y'ubuntu ya 1GB mu mezi atatu akurikiranye, bizabafasha kwihuza n'isi n'ikorabuhanga.

Nyakubahwa Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikorabuhanga no Guhanga Udushya yashimye iyi gahunda n’abayigizemo uruhare ati: “Gahunda yo ‘Guhuza u Rwanda’ "The ConnectRwanda Initiative" itwegereza ku ntego yacu umunsi ku munsi, yo kumenya neza ko buri rugo mu Rwanda rufite telefoni zigezweho ( smartphones), kugira ngo babashe kugera kuri serivise zitandukanye n'amakuru”.

Yongeraho ati: “By'umwihariko ku bahinzi, telefoni zigezweho zabaye igikoresho cyo guhuza isoko, bikagabanya igihombo ku musaruro binyuze mu guhuza abahinzi b'abanyamwuga, ndetse no kwagura uburyo bwo gusakaza ndetse no gutanga inama ku bahinzi”.

Yashimye Rwanda Mountain Tea kubw’iki gikorwa ati: “Turashima Rwanda Mountain Tea kubwo gufatanya natwe muri uru rugendo. Abahinzi b'icyayi 566 bakiriye telefoni, bazajya babona amakuru byoroshye kandi byihuse, harimo nk'amakuru agezweho ku biciro by'icyayi, amasoko ahari, ndetse n'izindi serivise n'ikorabuhanga mu bijyanye n'amafaranga banagura ubumenyi bwabo ku bijyanye n'ikorabuhanga "

Alain Kabeja, umuyobozi muri Rwanda Mountain Tea, mu gihe cyo gutanga izi telefoni muri Gatare Tea Plantation yagize ati " Twishimiye kuba turi gutanga izi telefoni ku bahinzi bacu b'icyayi. Rwanda Mountain Tea iha agaciro imbaraga bashyiramo kugira ngo tugire icyayi cyiza kandi cyinshi".

Yakomeje agira ati: “Twaguze telefoni 700 za Mara phone kandi twifuza gushyigikira gahunda ya Huza u Rwanda hamwe n'Umukuru w'igihugu cyacu n'ibindi bigo. Muri 700 zaguzwe, 74 zatanzwe mbere y'icyorezo mu ntangiriro za 2020 ndetse 566 zasigaye ubu ziri gutangwa, izindi 60 zizatangwa mu gihe kiri imbere.

Hamwe n'izi telefoni zakwirakwijwe mu nganda 7 zose zitunganya icyayi, abahinzi b'icyayi bazungukira mu gukoresha MoMo pay bakira inyishyu, babasha gukoresha interineti ndetse na serivise z'irembo. Twishimiye kubona abahinzi bacu b'icyayi bahindura bakibona mu ikoranabuhanga rigezweho, bizabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi”.

Rwanda Mountain Tea izajya isakaza telefoni ku bahinzi b'icyayi aho gihingwa hatandukanye harimo Gatare, Gisakura, Kitabi, Mata, Rubaya, Nyabihu na Rutsiro hose mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyepfo.

Ibyerekeye Rwanda Mountain Tea

Rwanda Mountain Tea ( RMT) ni ikigo kigenga cyashoye mu mirongo itatu y'ubucuruzi harimo guhinga icyayi no kugitunganya ( tea growing and processing), kuvana amashanyarazi mu mazi atemba ( hydropower generation) no kurema ibindi bikoresho ( fabrication of concrete material).

RMT iboneka mu gice cya Congo Nile. Ubwiza bw'ikibabi cy'icyatsi, busobanurwa n'imisozi myiza ndetse n'ahantu hahinze neza, bigatuma kiba ikibabi cy'umwimerere n'impumuro nziza. RMT ifite inganda 5 zitunganya icyayi harimo Rubaya, kitabi, Nyabihu, Rutsiro na Gatare, byose biri mu nkengero z'u Rwanda

Ibyerekeye MTN Rwandacell PLC

MTN Rwandacell PLC ( MTN Rwanda) niyo iyoboye isoko mu bijyanye n'itumanaho rya telefone. Kuva mu 1998, twakomeje gushora mu kwagura ndetse no guteza imbere ikimenyetso cyacu kandi niwo murongo wa 1 w'itumanaho mu Rwanda. MTN Rwanda itanga udushya dutandukanye muri serivise zayo ku bakiriya ndetse n'ibigo harimo uburyo bwo guhamagara, interineti, “home and fixed connectivity solutions”. Iki kigo kandi nicyo kiri imbere mu ikoranabuhanga ry'amafaranga kuri telefoni, binyuze mu kigo cyayo cya kabiri kitwa Mobile Money Rwanda Ltd.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND