Kuva mu rugo iwe kugera ku kibuga cya Carrington aho Manchester United yitoreza, Cristiano wasubiye muri iyi kipe yubakiyemo amateka akomeye, yahuye n’udushya twinshi tw’abagaragazaga ko bishimiye igaruka rye mu mujyi wa Manchester ndetse ko bamuri inyuma mu myaka ibiri yasinye.
Ubwo
uyu mukinnyi yavaga iwe mu modoka nziza yo mu bwoko bwa Lamborghini, yari
ategerejwe n’abafana benshi ba Manchester United bamuherekeje kugeza ku kibuga
cy’imyitozo bagenda baririmba ‘Cristiano turakwishimiye’.
Aba
bafana bari buzuye akanyamuneza bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo aha
ikaze uyu mukinnyi agira ati "Tuguhaye ikaze kandi twishimiye igaruka ryawe".
Si
aho gusa byahagarariye kuko ubwo yageraga ku kibuga yabanje afata umwanya
munini aganira n’umutoza we banakinanye mu myaka ishize, Ole Gunnar,
amusobanurira byose n’ibyo bamwifuzaho muri iyi kipe inyotewe igikombe.
Ubwo
yageraga mu kibuga, buri mukinnyi wa Manchester yumvaga yakinana na we ndetse
bamwe bagashaka kujya guhanganira umupira kugira ngo bumve guhanganira umupira
na Cristiano uko bimera kuko atari benshi bagize amahirwe yo guhurira na we mu
kibuga bahanganye.
Akamwemwe
kari kose kuri buri mukinnyi wa Manchester United, bigaragara ko hari icyahindutse muri
iyi kipe ndetse binatuma umutoza Ole avuga ko yiyumvamo ko ikipe ibonye icyo
yaburaga ndetse yashakaga.
Ku
wa Kabiri tariki ya 07 Nzeri 2021, ni bwo Cristiano yakoze imyitozo ya mbere
muri Manchester nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Juventus yari amazemo imyaka
itatu, aho yitegura gukina umukino we wa mbere muri iyi kipe ku Cyumweru mu
mukino Manchester izakina na Newcastle United.
Ronaldo
w’imyaka 36, yavuze ko yifuza guhindura shampiyona ariyo mpamvu yavuye muri
Juventus yari agifitiye umwaka w’amasezerano.
Mu
myaka itanu yakiniye Manchester United, Cristiano yayifashije kwegukana
ibikombe 9, birimo bitatu bya shampiyona y’u Bwongereza ndetse n’igikombe
kiruta ibindio i Burayi cya Champions League.
Akinira Manchester United mu 2008, ni bwo bwa mbere Cristiano yegukanye Ballon d’Or mu mateka, yanabimburiye izindi Enye zayikurikiye nyuma. Mu mikino 292 Cristiano yakiniye Man.United, yayitsindiye ibitego 118.
Muri
iyi mpeshyi, nyuma yo gutangariza ubuyobozi bwa Juventus ko atazakomezanya
n’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino, Cristiano yifujwe n’amakipe atandukanye,
arimo PSG, Tottenham, Real Madrid, Manchester City ariko birangira ahisemo
kugaruka muri Manchester United.
Ubwo Cristiano yajyaga mu myitozo, abafana benshi ba Manchester United birutse ku modoka ye
Abafana bari bitwaje ibyapa bimuha ikaze i Manchester
Ageze ku kibuga Cristiano yabanje gufata umwanya munini aganira n'umutoza Ole
Mu myitozo buri mukinnyi wa Manchester United yifuzaga gukinana na Cristiano
TANGA IGITECYEREZO