‘’Nta bandi twabana muri ubu buzima uretse mwe’’ - Ange Kagame ku isabukuru ye y’amavuko yeretse umuryango we urukundo awukunda

Imyidagaduro - 09/09/2021 11:52 AM
Share:

Umwanditsi:

‘’Nta bandi twabana muri ubu buzima uretse mwe’’ - Ange Kagame ku isabukuru ye y’amavuko yeretse umuryango we urukundo awukunda

Ange Ingabire Kagame umwana wa kabiri mu muryango wa Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, yavukiye i Burussels mu Bubiligi tariki 8 Nzeri 1993 akaba yizihije isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021.

Mu ifoto imugaragaza ari kumwe n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bateruye umwana wabo w’imfura, Ange Kagame yagaragaje ibidasanzwe ku isabukuru ye y’amavuko. Nyuma y’iyo foto yahise ayiherekeresha ubutumwa kuri konti ye ya Twitter bwerekanye amarangamutima ye ndetse avuga ko isabukuru ye itari isanzwe hamwe n’umuryango we muto. Yagize ati: "Isabukuru yanjye y’imyaka 28 ntiyari isanzwe hamwe n’umuryango wanjye muto. Nta bandi twabana muri ubu buzima uretse mwe.’’

Ange Kagame avukana n’abahungu batatu, musaza we mukuru Yvan Cyomoro Kagame na basaza be bato kuri we Ian Kagame na Brian Kagame. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu 5 by’ingenzi ukwiye kumenya kuri Ange Kagame, twifashishije inkuru yanditsweho mu binyamakuru binyuranye mu bihe bitandukanye.

1. Ange Kagame ni umuhanga cyane, abo biganye barabihamya

Tariki 18 Gicurasi 2015, ni bwo Ange Ingabire Kagame yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza yitwa "Smith College", ishuri ryigenga ry’abakobwa riherereye muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarize mu ishami ry’ubumenyi mu bya Politiki (Political Science). 

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia, uyu mukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yari umuhanga cyane muri iyi Kaminuza aho yagiraga amanota yo mu rwego rwa mbere, muri iri shuri kandi akaba yari umunyeshuri ukundwa bikomeye na bagenzi be biganaga.

Ange Kagame na Bertrand hamwe n'imfura yabo

2. Ibintu Ange Kagame akunda mu buzima bwe n’ibimushimisha muri rusange

Mu biryo, Ange Kagame akunda kurya, harimo capati, isombe n’amandazi. Mu bijyanye no kwishimisha, Ange Kagame akunda cyane umukino wa Basketball, by’umwihariko akaba afana ikipe ya Boston Celtics yo muri NBA. Akunda kandi imikino muri rusange, akaba anakunda kugaragaza ko akurikirana cyane imikino y’umupira w’amaguru.

Mu bindi bintu akunda cyane, harimo n’umuziki. Dushingiye ko byo yitangarije mu myaka ishize, indirimbo z’abahanzi bo muri Nigeria ziri mu zimugera ku mutima. Urutonde rw’indirimbo yatangaje ko arimo kuryoherwa na zo muri Gashyantare 2015, hagaragaragaho indirimbo imwe y’umuhanzi nyarwanda, iyo ikaba ari 'Yantumye' ya King James. Icyo gihe, uru rutonde natwe InyaRwanda.com twarugarutseho.

Ku rutonde rw’indirimbo 9 yatangaje icyo gihe, hariho Carolina ya Flavour, Collabo ya PSquare hamwe na Don Jazzy, Fine Boy ya Magasco, Flavour ya Ikwokrikwo, Ifeoma ya PSquare, Ojuelegba ya Wizkid, Sankolo ya Zeez, Holla at Your Boy ya WizKid n’iyi Yantumye ya King James. Ibijyanye n’umuziki ariko byo, abinyujije ku rubuga rwa Twitter akunda kugaragaza ko hari nyinshi akunda. Mu gihe gishize, yavugaga ko akunda cyane indirimbo yitwa “Stay With Me " ya Sam Smith.

Umuhanzi Stanley Omah Didia [Omah Lay] wo muri Nigeria, mu mpera y'umwaka wa 2020 yashyize hanze indirimbo yise 'Godly' yakunzwe bikomeye muri Nigeria no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi. Mu bantu bakunze cyane iyi ndirimbo harimo na Ange Kagame wagaragaje ko yanyuzwe cyane nayo. Tariki 02/02/2021 yanyujije kuri Twitter ubutumwa buvuga ko buri gitondo yumva iyi ndirimbo 'Godly', yaragize ati "Kumva indirimbo Godly ya Omah Lay ni ibintu maze kumenyera buri gitondo".


3. Abantu b’icyitegererezo Ange Kagame afatiraho urugero (Role Models)

Abantu Ange Kagame afatiraho urugero (Role models) ni ababyeyi be; Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, kuko n’ubwo baba bikoreye umutwaro uremereye ute, dore ko bakora n’akazi gafatwa nk’aka mbere kagoranye ku isi, batajya babura umwanya na rimwe mu buzima bwe (Ange Kagame) n’ubw’abavandimwe be, yewe no mu tuntu duto cyane. Ange Kagame avuga ko abantu benshi bananirwa kwita ku miryango yabo kubera imirimo bakora ariko akaba akunda ukuntu ababyeyi be bombi bafatanya kwita ku muryango kandi bakabibasha.

Ange Kagame kandi, afata Perezida Paul Kagame nk’umurwanashyaka, kuko yanyuze mu nzira y’inzitane, ariko bikaba byaramwubatse, ntibimuce intege. Avuga ko amwemera nk’umugabo ukomeye mu buryo ntagereranywa. Naho umubyeyi we Jeannette Kagame, amufata nk’umuntu utikunda kandi uhamye, ufatiye runini umuryango we, kandi akaba akoresha uko ashoboye ngo abo akunda bagubwe neza.

4. Ange Kagame akunda gufasha abababaye

Ange Kagame akunda kugaragara nk'umuntu wisanzura akaba akunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 291. Usanga Ange Kagame atera urwenya kandi asubiza buri wese ushobora kugira ibyo amubaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bijyanye no gufasha, Ange Kagame yakoze benshi ku mutima muri Nzeri 2015 ubwo umunyamakuru Edmund Kagire wari urwaye Kanseri, yateranyirizwaga amafaranga ngo ajye kwivuza mu Buhinde. Mu batanze inkunga igaragara mbere y’uko Leta yemera kumufasha, harimo na Ange Kagame watanze amadolari ya Amerika 1500, uyashyize mu manyarwanda ubu aragera kuri Miliyon imwe n'igice (mu 2015 yanganaga na 1,250,000 Frw). 

Urubuga rwa Wikipedia narwo, rugaragaza ko Ange Kagame ari mu mubare w’abitwa aba "Philanthropist" , ni ukuvuga abantu bitanga bakora ibikorwa byo gufasha batagamije izindi nyungu.

5. Ange Kagame ari mu bakobwa b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bahiga abandi mu buranga. Uretse kuba n’abantu benshi ku giti cyabo badashidikanya ku buranga bwa Ange Kagame, hari n’ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibigarukaho ndetse ashyirwa ku rutonde rw’abakobwa beza kurusha abandi b’abakuru b’ibihugu bya Afurika. Urutonde rw’abakobwa 8 b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bafite uburanga budashidikanwaho, rwakozwe n’ikinyamakuru Africa Ranking mu 2015, Ange Kagame akaba ari mu baza ku isonga mu buranga.

Ange Kagame hamwe n'umuryango we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...