Umunyamideli ufite izina rikomeye muri Portugal witwa Natacha Rodriguez, yahishuye uko yagiranye ibihe byiza n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, bakararana mu cyumba kimwe, kandi akaba yarabikoze akundana na Georgina Rodriguez babana.
Cristiano
yagiye avugwaho kenshi gukunda cyane abagore, ndetse uyu Natacha yiyongereye ku
bakobwa benshi bagiye bemeza ko baryamanye nawe.
Uyu munyamideli
wo muri Portugal, yavuze ko yaryamanye na Cristiano bari mu nyubako ye i
Lisbon, nyuma y’amezi 2 bandikirana ndetse ngo babikoze nyuma y’aho ahuye
n’umukunzi we Georgina Rodriguez, bamaranye imyaka 4 babana.
Aganira
n’ikinyamakuru The Sun, Natacha yagize ati “Hari nka saa saba z’amanywa ubwo
namwohererezaga ifoto yanjye nikinira, natekerezaga ko atazansubiza ariko saa
kumi n’ebyiri za mu gitondo yaransubije, ibintu bihita bitangirira aho”.
Uyu
mukobwa yakomeje avuga ko byageze aho uyu mukinnyi amutumira iwe, aho ngo
yatunguwe ahageze.
Yakomeje
agira ati “Siniyumvishaga ko ndi mu nzu ya Cristiano Ronaldo. Umutima wanjye
warateraga cyane nk’uri mu isiganwa, ariko yambereye umuntu mwiza ansaba kwitwara
nk’uri mu rugo rwe. Nakuyemo inkweto ndangije nisukira jus, mpita njya kwicara
iruhande rwe. Twaganiriye ku nyubako ye n’aho nari mvuye.
Nahise
mpaguruka nkuramo ipantalo yanjye ubundi ndunama kugira ngo mwereke uko nteye,
ankubitaho aravuga ngo, ndabikunze”.
Ronaldo
akimara kuryamana n’uyu mukobwa muri Werurwe 2017, ngo yahise amwandikira ati
“Nabyishimiye cyane. Tuzongera kubonana undi munsi. Ni ibanga rikomeye, umbabarire”.
Natacha
Rodriguez yavuze ko bikimara kuba, Ronaldo yahise akuraho telefoni, amufungira
ahantu hose ndetse ngo afite ubwoba ko ibi azabikorera na Georgina.
Yagize
ati “Ronaldo yanjugunye nk’itafari, kandi ntekereza ko ashobora kubikorera na
Georgina. Narakomeretse cyane kuko yamfungiye kuri Instagram nyuma y’uko
turyamanye, na n’ubu ndacyababaye”.
Uyu
mukobwa ngo amaze imyaka 4 arwana no kwikuramo Cristiano, ndetse yasabye
Georgina kumucunga cyane kuko ngo abakinnyi nkawe bakurura abagore, bamara
kubasambanya bakabata.
Cristiano
yagiye aregwa imanza nyinshi mu bihe bitandukanye, z’abagore bamushinjaga kubasambanya
bashaka indonke, ariko zimwe akagenda azitsinda izindi zikaburizwamo ntiziburanwe.
Cristiano
Ronaldo aherutse gusinyira ikipe ya Manchester United amasezerano y’imyaka
ibiri, akaba yarayigarutsemo avuye muri Juventus yari amazemo imyaka itatu.
Natacha avuga ko Cristiano yamuteye igikomere ku mutima amaranye imyaka 4
TANGA IGITECYEREZO