Mutesi Jolly yasobanuye neza ko ariwe wateye
intambwe ya mbere, kugira ngo agirwe Visi Perezida w’Akanama kari gutegura amarushanwa, azitabirwa n’ibihugu bigera kuri 16, anavuga ku cyabimuteye.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo ikomeye muri
Tanzania y’umushabitsi n’umuhanzi baherutse no kubonana, Diamond Platnumz ya
Wasafi fm, Mutesi Jolly yatangiye asobanura uko yakiriye umwanya yahawe, ahita
anavuga ko ariwe wabanje kubegera.
Yagize ati: “Nabyakiranye umutima wo kwicisha bugufi, kuko ni nanjye wabanje kubegera." Ahita agaragaza ko kumuha uyu mwanya byari nko kumwitura, ati: “Ni ka kebo kajya iwa mugarura."
Mu gukomeza, avuga ko yatewe umuhate no kuba nawe ari imbuto y’amarushanwa y’ubwiza
bityo akaba yumva hari umusanzu ukomeye afite wo gutanga muriyo. Yagize ati: “Ndi imbuto y’amarushanwa y’ubwiza, rero nzi neza ko ari urubuga rwiza rwo kubamo."
Asobanura ko kandi mu gihe kitari gito gishize, abantu batagiye bumva neza akamaro k’aya marushanwa agira ati: “Mu gihe kirekire
gishize, abantu ntabwo bigeze baha agaciro n’umwanya uru rubuga."
Jolly akomoza ku gihe byafashe ngo bongere kumva ko
Miss East Africa yakongera kubaho, avuga uko yahuye n’umuyobozi wayo, agira ati:"Ubwo
narebaga hirya no hino, nabonye ‘email’ ye mpitamo kumwandikira, dukomeza
tuganira tugeza aho dufata umwanzuro wo kongera kurikora."
Nyampinga Jolly akomeza kandi avuga ukuntu ari iby’icyubahiro
kubona aho ukoresha ubumenyi bwawe. Agira ati:"Ni iby’agaciro kuba umwe mu bagize
inama y’ubuyobozi, ugakoresha ubumenyi ufite muri yo, ukareka abandi bangavu
bumva icyiza cy’urwo rubuga wihereyeho."
Akomeza asobanura ko nk’umwamikazi w’ubwiza hari icyo
ashaka kubibyaza, agira ati:"Nk’umwamikazi w’ubwiza wabaye muri uru rubuga, ndashaka gukoresha iri jwi ntera umuhate abantu batandukanye, ngo bamenye ko ari ahantu
hacye ushobora gukura imbaraga, ariko hano akaba ari hamwe muho bishoboka."
Mu gusoza ikiganiro cye, Miss Jolly asobanura ko ari ngombwa
ko abantu bamenya, ko urubuga rw’amarushanwa y’ubwiza ari inzira y’imbaraga, atari iy’ubwamamare no
kwiyamamaza byonyine.
Agira ati:"Iri ni ijwi nshaka gushyira kumeza ngo
tureke abangavu barebe uru rubuga, nk’urubuga rw’ingirakamaro mu kimbo cyo kuba
urubuga rwo kwamamara no kwiyamamaza, barukoreshe mu kubaka imyumvire n’ibigwi."
Visi Perezida w'Inama y'Ubuyobozi bwa Miss East Africa, Mutesi Jolly, wasobanuye intego afite muri aya marushanwa ko ari ugutuma abangavu bayabona nk'inzira y'imbaraga