RFL
Kigali

Yves Rwasamanzi arahabwa amahirwe yo kuba ariwe uzatoza APR FC mu mikino Nyafurika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/09/2021 20:03
0


Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yangiye umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohamed Erradi kuzatoza imikino Nyafurika, hakaba hari n’impungenge ko n’umutoza wungirije muri iyi kipe, Neffati Jamel Eddine, nawe bishobora kwanga, Yves Rwasamanzi utoza Marines FC, ashobora kuzajya gutanga umusanzu muri AP



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, nibwo binyuze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, CAF yakuriye inzira ku murima umutoza Adil imumenyesha ko atemerewe gutoza imikino ya Champions League.

Amakuru Inyarwanda.com yahawe n’umwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo bakiriye ibaruwa ivuye muri CAF ikumira umutoza Adil kuzatoza imikino ya CAF Champions League, iyi kipe izitabira uyu mwaka.

Umutoza Adil afite Licence A ya UEFA, kandi kugira ngo CAF yemerere umutoza udafite Licence yo muri Afurika, bimusaba kuba afite Licence A PRO CAF.

APR FC ikimara kumenyeshwa aya makuru, biravugwa ko yahise yihutira gusaba CAF ko muri iyi mikino yatozwa n’umutoza wayo wungirije ariwe Neffati Jamel Eddine ufite Licence B ya CAF, kugira ngo abe ariwe uzayitoza muri iyi mikino izatangira gukina tariki ya 12 Nzeri 2021.

Mu gihe APR yakwangirwa ko itozwa n’umutoza wungirije muri iyi mikino, abatoza babiri b’abanyarwanda barahabwa amahirwe menshi yo kuvamo umwe ujya gufasha iyi kipe mu mikino Nyafurika.

Uhabwa amahirwe menshi ni Yves Rwasamanzi utoza Marines FC, ndetse akaba asanzwe anatoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ‘Amavubi U17’, ndetse akaba yaranatoje iyi kipe mu myaka ishize.

Undi mutoza bivugwa ko ashobora guhita yitabazwa ni Abdul Mbarushimana utoza ikipe ya Bugesera FC, nawe akaba ari umutoza ufite amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ntabwo ari ubwa mbere Adil agonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa, kuko mu mwaka ushize nabwo byabaye ariko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda inyura iz’ubusamo, birangira Adil yemerewe gutoza umukino wa Gormahia, baje no gusezererwamo.

APR FC irahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021, yerekeza muri Djibouti ahazabera umukino wayo na Mogadishu City, bazakina mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League uyu mwaka.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu izakina na Mogadishu City mu mukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Gouled yo muri Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club, izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.

Rwasamanzi wigeze gutoza APR FC ashobora kuyigarukamo aje kuyifasha mu mikino Nyafurika

Adil Mohamed yangiwe na CAF kuzatoza imikino Nyafurika

Umutoza wungirije muri APR FC Neffati Jamel nawe ashobora kwangirwa gutoza imikino Nyafurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND