Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yangiye umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohamed Erradi kuzatoza imikino Nyafurika, hakaba hari n’impungenge ko n’umutoza wungirije muri iyi kipe, Neffati Jamel Eddine, nawe bishobora kwanga, Yves Rwasamanzi utoza Marines FC, ashobora kuzajya gutanga umusanzu muri AP
Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, nibwo binyuze mu Ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, CAF yakuriye inzira ku murima umutoza Adil
imumenyesha ko atemerewe gutoza imikino ya Champions League.
Amakuru
Inyarwanda.com yahawe n’umwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko kuri uyu wa
Gatatu aribwo bakiriye ibaruwa ivuye muri CAF ikumira umutoza Adil kuzatoza
imikino ya CAF Champions League, iyi kipe izitabira uyu mwaka.
Umutoza
Adil afite Licence A ya UEFA, kandi kugira ngo CAF yemerere umutoza udafite
Licence yo muri Afurika, bimusaba kuba afite Licence A PRO CAF.
APR
FC ikimara kumenyeshwa aya makuru, biravugwa ko yahise yihutira gusaba CAF ko
muri iyi mikino yatozwa n’umutoza wayo wungirije ariwe Neffati Jamel Eddine
ufite Licence B ya CAF, kugira ngo abe ariwe uzayitoza muri iyi mikino
izatangira gukina tariki ya 12 Nzeri 2021.
Mu
gihe APR yakwangirwa ko itozwa n’umutoza wungirije muri iyi mikino, abatoza
babiri b’abanyarwanda barahabwa amahirwe menshi yo kuvamo umwe ujya gufasha iyi
kipe mu mikino Nyafurika.
Uhabwa
amahirwe menshi ni Yves Rwasamanzi utoza Marines FC, ndetse akaba asanzwe
anatoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ‘Amavubi U17’, ndetse akaba
yaranatoje iyi kipe mu myaka ishize.
Undi
mutoza bivugwa ko ashobora guhita yitabazwa ni Abdul Mbarushimana utoza ikipe
ya Bugesera FC, nawe akaba ari umutoza ufite amateka akomeye mu mupira w’amaguru
w’u Rwanda.
Ntabwo
ari ubwa mbere Adil agonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa, kuko mu mwaka ushize nabwo
byabaye ariko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda inyura iz’ubusamo, birangira Adil
yemerewe gutoza umukino wa Gormahia, baje no gusezererwamo.
APR
FC irahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri
2021, yerekeza muri Djibouti ahazabera umukino wayo na Mogadishu City, bazakina
mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League uyu mwaka.
Iyi
kipe y’ingabo z’igihugu izakina na Mogadishu City mu mukino w’ijonjora
ry’ibanze muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Gouled
yo muri Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade
ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.
Ikipe
izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club, izahura na Etoile du Sahel yo
muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.
Rwasamanzi wigeze gutoza APR FC ashobora kuyigarukamo aje kuyifasha mu mikino Nyafurika
Adil Mohamed yangiwe na CAF kuzatoza imikino Nyafurika
TANGA IGITECYEREZO