RFL
Kigali

CAF yamenyesheje Mohamed Adil utoza APR FC ko atemerewe gutoza imikino ya Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/09/2021 18:21
1


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yamaze kumenyesha ikipe ya APR FC ko umutoza mukuru wayo ukomoka muri Maroc, Adil Mohamed Erradi, atemerewe gutoza imikino ya Champions League kubera kutagira ibyangombwa bihuye n'ibyo CAF yifuza.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, ni bwo binyuze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, CAF yakuriye inzira ku murima umutoza Adil imumenyesha ko atemerewe gutoza imikino ya Champions League.

Amakuru Inyarwanda.com yahawe n’umwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo bakiriye ibaruwa ivuye muri CAF ikumira umutoza Adil kuzatoza imikino ya CAF Champions League iyi kipe izitabira uyu mwaka.

Umutoza Adil afite Licence A ya UEFA, kandi kugira ngo CAF yemerere umutoza udafite Licence yo muri Afurika, bimusaba kuba afite Licence A PRO CAF.

APR FC ikimara kumenyeshwa aya makuru, biravugwa ko yahise yihutira gusaba CAF ko muri iyi mikino yatozwa n’umutoza wayo wungirije ariwe Neffati Jamel Eddine ufite Licence B ya CAF, kugira ngo abe ariwe uzayitoza muri iyi mikino izatangira gukina tariki ya 12 Nzeri 2021.

Mu gihe APR yakwangirwa ko itozwa n’umutoza wungirije muri iyi mikino, yahitamo umwe mu batoza bo mu Rwanda bujuje ibyangombwa akaba ariwe uyifasha muri iyi mikino.

Ntabwo ari ubwa mbere Adil agonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa kuko mu mwaka ushize nabwo byarabaye ariko biza kurangira Adil yemerewe gutoza umukino wa Gormahia, baje no gusezererwamo.

APR FC irahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021, yerekeza muri Djibouti ahazabera umukino wayo na Mogadishu City bazakina mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League uyu mwaka.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu izakina na Mogadishu City mu mukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Gouled yo muri Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.

Umutoza Adil wa APR FC yamenyeshejwe ko atemerewe gutoza imikino Nyafurika

Umutoza wungirije wa APR FC Neffati Jamel ashobora kuba ariwe uzatoza iyi kipe mu mikino Nyafurika

APR FC irerekeza muri Djibouti kuri uyu wa Kane igiye kwitegura umukino wa Mogadishu City





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vedaste2 years ago
    Muraho bakunzi baruhago ntagucika intege dushyigikire APR.FC izabikora murakoze imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND