Umuraperi Jay Polly urupfu rwe rwababaje benshi kandi mu ngeri zitandukanye kubera igikundiro cye. RIB iherutse gutangazo ko nyuma y'isuzumwa ryakozwe na Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera [RFL], rigaragaza ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa "Methanol".

Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha umuganga w'inzobere Dr Dufatanye Erhard maze adusobanurire uko iki kinyabutabire "Methanol" ari uburozi bwica umuntu mu kanya nk'ako guhumbya. Yatangiye avuga ko n'ubwo Alcool zirimo amoko menshi, "Methanol" nayo ari Alcoo ifite imbaraga nyinshi ikaba itandukanye na "Ethanol" Ikorwamo inzoga. Yakomeje agira ati: "Ni ukuvuga ngo rero iyo igeze mu mubiri w'umuntu singombwa kantite nini na miliritiro 10, 20, 30 rimwe na rimwe hari abo zitera ikibazo.
Iyo igeze mu mubiri w'umuntu rero ihita ijya mu maraso iba ifite aho ifata, yarangiza igatera ibibazo bitandukanye. Icya mbere iyo igeze mu mubiri ihinduka 'acide' igatuma umubiri w'umuntu uhinduka 'acidose'".
Yakomeje avuga ko umubiri uhita utangira gucika intege umuntu akaba yatangira kugira ibimenyetso bidasobanutse by'uburwayi bidafite aho bishingiye nko gucika intege n'ibindi. Nyuma yaho ngo ubwonko butangira gufatwa kubera ya "Methanol", amaso nayo agafatwa ku buryo umuntu ashobora guhuma. Tukiri aha twakwibutsa ko umwe mu basangiye Methanol na Jay Polly, RIB yatangaje ko afite ikibazo cyo guhuma amaso!
Dr Dufatanye Erhard yavuze ko Methanol ingaruka igira ku bwonko ari zo mbi cyane ati: "Urumva ubwonko ni bwo bukoresha ibice byose by'umubiri l, bufasha ibihaha guhumeka, bufasha umutima gukora, bufasha muri ekiribure kugira ngo umuntu ahaguruke agende. Niyo mpamvu ubona n'uwanyoye inzoga isanzwe nta ekiribure agira, agenda adandabirana, ni uko ubwonko buba bwagizweho ingaruka kandi ari bwo bukontorora ikiribure. Ubwo rero iyo bikomeje iyo "methanol" ikabangamira uburyo ubwonko bukoresha, umutima cyangwa ibihaha nabyo bishobora guhagarara ntibikore kubera ko ubwonko butari gukora neza".

Jay Polly urupfu rwe rwababaje benshi
Yakomeja agira ati: "Ubwo rero ingaruka ikomeye cyane ni ukwica umuntu binyuze muri kwa guhagarara k'ubwonko bugahagarika gukoresha ibindi bice by'umubiri cyangwa na none na ya 'acidose' nakubwiraga nayo ubwayo ihagarika umutima"
"Methanol" mu magambo make yavuze ko iyo ikigera mu mubiri yiremamo ibindi bintu birimo na ya acide twavuze maze hakaboneka ya acidose. Iki kinyabutabire ngo gikorwa mu buryo butandukanye kuko chimie ari ikintu kigari ariko nanone ngo mu kuyikora hifashishwa ibyo bita ama "atome".
Dr Dufatanye Erhard yavuze ko mu nzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge hari igihe ushobora gusanga bifashishije methanol ariko nkeya cyane atanga urugero rwa Kanyanga.
