Ntabwo ari ibintu biba kuri buri wese winjira mu muziki indirimbo akoze bwa mbere ikarebwa n'abagera ku bihumbi 100 cyangwa hafi y'uwo mubare mu mwaka umwe. Hari benshi bahitamo kuzijugunya kuko ziba zitaramenyekanye. Niba byarakubayeho indirimbo yawe ya mbere igakundwa cyane cyangwa ukaba uzi uwo byabayeho, akagira indirimbo zirenga ebyiri by'umwihariko za Gospel zarebwe mu mwaka umwe n'abarenga ibihumbi ijana nta n'imbaraga z'itangazamakuru zibiri inyuma, ni ikimenyetso kikwereka ko iyo nganzo yakiranywe yombi kandi ko nyir'iyo nganzo afite impano.
Mu bo byabayeho harimo na Vumilia Mfitimana winjiye mu muziki nta mikino afite dore ko yanasobanukiwe ko abamukurikira kuri Youtube badakwiriye kwicwa n'irungu, akaba amaze kubagezaho amashusho (Videos) 59 harimo indirimbo ze bwite 12. Vumilia afite abantu bamukurikira kuri Youtube barenga ibihumbi icumi kandi ni mushya mu muziki. Indirimbo ya mbere uyu muhanzikazi yakoze yitwa 'Izabukuru' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 80 kuri shene ye Youtube yitwa Vumilia Official.
Mu ndirimbo 12 uyu munyempano amaze gukora mu rugendo amazemo umwaka umwe gusa, indirimbo ye yitwa 'Amahoro' yarakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 178 kuri Youtube, abayitanzeho ibitekerezo bararenga 175. Izindi ndirimbo ze zishimiwe cyane ni: 'Bya bindi' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 160, 'Nyigisha' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 130, 'Ibaga nta kinya' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 94, 'Uzandinde gupfa kabiri', 'Nzahura', 'Winshengabaza', 'Mwami wanjye', 'Nibo', 'Impanda' n'izindi.
Vumilia, amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Mu kiganiro na InyaRwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise 'Nanubu', Vumilia Mfitimana yadutangarije ko atuye mu Karere ka Huye akaba asengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Gusa kuri ubu ari kubarizwa cyane mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi ku mpamvu z'amasomo.
Ni mushya mu muziki nk'uko abyitangariza, ati "Maze umwaka ntangiye umuziki, nakoze indirimbo 12 harimo 4 z'amashusho izisigaye ni audio". Afite intego yo kugeza umuziki we hanze y'u Rwanda, ati "Mfite intego yo kugeza ibihangano byanjye ku rwego rwiza, imbaga y'abanyarwanda ndetse no hanze yarwo bakazimenya".
Yabajijwe umuntu afatiraho icyitegererezo mu muziki (Role model) adutangariza ko nta n'umwe afite, gusa yavuze ko hari abo akunda cyane. Ati: "Ntawe, gusa hari abo nkunda nagiye nkururwa n'amajwi yabo meza nka Linda ladle, Yvonne Uwase n'abandi. Bombi nkunda amajwi yabo".
Mu ndirimbo ze 12 amaze gukora yavuze ko akunda cyane iyitwa 'Amahoro', ya yindi twagarutseho haruguru imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 178. Yavuze ku ndirimbo ye nshya n'ubutumwa burimo, ati "Indirimbo nshya yitwa NANUBU. Nayanditse numva nshaka kwibutsa abantu ko Imana ariyo idufite mu biganza byayo, kuva tubayeho kugeza ubu ari yo gusa".
Amaze gukora indirimbo 12 harimo 4 zigaragaza amashusho mu mwaka umwe amaze mu muziki
Vumilia Mfitimana wiga ibijyanye n'Uburezi muri Kaminuza ya UTAB (University of arts and technology of Byumba), yabwiye InyaRwanda.com ko yahisemo kwiga uburezi kugira ngo atange umusanzu we mu kurerera u Rwanda na cyane ko akunda cyane abana. Yagize ati "Nabihisemo kubera ko numva natanga umusanzu wanjye mu kurerera igihugu, ikindi nkaba nkunda abana hahahaha".
Iyo umubajie niba ateganya gukora umuziki nk'umwuga, agusubiza muri aya magambo "Ubu icyo nimirije imbere ni ivugabutumwa kurusha kubikora nk'umwuga". Vumilia yavuze ko mu myaka itatu iri imbere "Nifuza ko byibuze ibihangano byanjye byaba byarageze ku banyarwanda benshi kurusha ubu ndetse hanze y'imbibi z'u Rwanda".
Vumilia arangamiye kogeza ubutumwa bwiza bukagera n'i mahanga
Kuri we asanga umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari umuntu "ukwiye kuba intangarugero mu mico no mu myifatire, ikinyabupfura muri rusange ndetse no kugerageza kuba/gusa n'ubutumwa bigisha". Mu gusoza ikiganiro twagiranye twabajije Vumilia abahanzi akunda mu muziki usanzwe (Secular music), ku isonga ahashyira Knowless Butera na Clarisse Karasira. Yagize ati "Knowless, Clarisse Karasira, undi ndamwibagiwe (akubita igitwenge)".
Vumilia yaririkiye abakunzi b'umuziki wa Gospel kumva bakanareba indirimbo ye nshya 'Nanubu'. Uwakoze umuziki w'iyi ndirimbo ye nshya ni Minani Joseph (Jeph pro) naho uwafashe amajwi akanayatunganya ni Soleil Record/Gershom Pro. Uwakoze amashusho akanayatunganya ni Eliel Sando/Eliel Filmz uri mu ba Producers bafite izina rikomeye mu Rwanda mu gutunganya amashusho y'indirimbo.
Muri iyi ndirimbo ye nshya, Vumilia aririmbamo ko Imana yamukoze ku mutima kuko ari yo imufite mu biganza. Ni indirimbo buri umwe ugihumeka umwuka w'abazima yagira isengesho. Ati "Nza kuri uyu mubumbe naje ntacyo nzanye, utuganza twanjye twaje dupfumbase ubusa. (...) Na n'ubu ni yo ikimfite mu biganza n'umwuka mpumeka uri mu bubasha bwayo, ni yo impa imbaraga z'umutima, ikanteza intambwe ngo njye imbere, mbega ngo Imana irankora ku mutima!".
Vumilia yasohoye indirimbo nshya yaba isengesho rya buri wese ugihumeka
"Numpa umugisha Yesu, ujye unyigisha gushima" Vumiliya mu ndirimbo 'Nyigisha'
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NANUBU' YA VUMILIA MFITIMANA
REBA HANO INDIRIMBO 'IBAGA NTA KINYA' YA VUMILIA