“Ntabwo nigeze ntwerera ntabwo bantwereje " Miss Uwase Vanessa yavuze k’ubukwe bwe akomoza no kubwa Grace Bahati

Imyidagaduro - 08/09/2021 3:28 PM
Share:
“Ntabwo nigeze ntwerera ntabwo bantwereje " Miss Uwase Vanessa yavuze k’ubukwe bwe akomoza no kubwa Grace Bahati

Miss Uwase Vanessa yatangaje ko rwose atabeshya, mu bukwe bwa mukuru wabo akaba n’inshuti ye ya hafi atigeze atwerera, ariko na none yabukurikiranye bwari bwiza agaragaza icyo amwifuriza anakomoza k’ubwe igihe buzabera.

Uwase Vanessa yagize byinshi avuga ku bijyanye n’ubukwe bwa Grace Bahati buherutse kuba, anakomoza ku gihe ubwe buzabera anemeza ko atabashije kubona uko atwerera kuko batamutwereje, ariko na none ubundi gutwerera ari umuco mwiza bidasaba gutwerezwa.

Uyu Nyampinga wari umaze iminsi akora mu itangazamakuru, urugendo yasubitse akiyegurira ubucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza, ‘Make Up’ n'imiringa 'Jewerly' , mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA yagarutse ku bukwe bwe ndetse n’ubumaze iminsi bubaye bw’inshuti ye Miss Grace Bahati.

Yatangiye agira ati: “Ntabwo nigeze ntwerera ntabwo bantwereje, usibye ko ubundi umuntu utwerera buriya ntabwo biba ari ngombwa ko bamutwereza, ni umutima w’umuntu gusa ntabwo nakubeshya ntabwo nigeze mbikora."

Ku bijyanye n’ubutumire, avuga ko bari kure ariyo mpamvu atecyereza bitari ngombwa ariko Grace Bahati nk’inshuti ye iyo baba hafi yari kumutumira kandi akabutaha. Agira ati: “Gutumira byo urabona ko bari kure."

Yongeraho ati: “Ndibaza ko, Grace Bahati ni inshuti yanjye, iyo baza kuba bari i Kigali tumwegereye wenda bari buntumire, gusa byaranshimishije kuba yararongowe, bwari ubukwe bwiza mwifuriza ibyiza."

Ku byerecyeranye no gushaka, Vanessa yagize ati: “Njyewe ubu ngubu fiancé mfite ni business yanjye, wenda nyuma naramaze kugafata nzatangira ntecyereze n’ibindi byiciro by’ubuzima, nk’ubukwe cyangwa abana."

Asobanura neza ko kuri ubu rwose nta gahunda afite, imboni ziri kucyamuteza imbere. Agira ati: “Ubu ngubu icyo ndi gushaka ni amafaranga n’amaramuko, hanyuma nibigenda neza nkabona amamiliyoni n’uwo mugabo, kuko ubukwe ntabwo umuntu abwikorana gusa icyo nshyize imbere ni ubucuruzi."

Mu gusoza yasabye abantu bakomeje kugenda bamushyigikira mu bihe bitandukanye, ko n’ubu abashima kandi banakomeza bamuteza imbere mu bucuruzi akora, aho wanyura ku rubuga rwa www.hermajestyvanessa.com kimwe n’uko wamuhamagara kuri 0790654444.

Wanamusura ku cyicaro ku Kacyiru, ukihahira ibirungo by’ubwiza by’ubwoko bwose, ariko aranateganya kwagura imbago akaba yanashyira ibicuruzwa mu gihe cya vuba mu maduka muri Chic na Kigali Height acuruza 'Make Up' na 'Jewerly'.Vanessa kuri ubu icyo ashyize imbere ni ugushaka amafaranga n’uko yabaho namara kuyabona nibwo azetecyereza kubijyanye n'urugo n'abanaYari amaze iminsi akora mu itangazamakuru ariko kubera inshingano ziyongereye akinjira mu bucuruzi yabaye abisubitseYashimishijwe no kuba Grace Bahati yararongowe kandi amwifuriza ibyiza Arateganya kwagura ubucuruzi agafungura amaduka muri CHIC na Kigali Heights ngo abifuza imiringa 'Jewerly' n'ibirungo by'ubwiza 'Make Up' barusheho gukomeza kubyegerezwa

   

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...