RFL
Kigali

Cristiano witezweho byinshi mu Bwongereza yatangiye imyitozo muri Manchester United - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2021 21:25
0


Rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, witezweho guca uduhigo no gusubiza Manchester United ikuzo yahoranye ryo gutwara ibikombe bitandukanye, yatangiye imyitozo muri iyi kipe yagarutsemo nyuma y’imyaka 12 ayivuyemo akajya gushakira ahandi.



Nyuma yo gusinyira ikipe ya Manchester United amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Juventus, Cristiano yageze ku kibuga Carrington kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeri, aho yatangiye imyitozo yitegura umukino wa Newcastle muri shampiyona, uzaba mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu munya Portugal w’umuhanga cyane mu gutsinda ibitego, yavuye muri Juventus yari amazemo imyaka 3 agaruka muri Manchester United, izajya imuhemba akayabo k’ibihumbi 385 by’amapawundi ku cyumweru mu myaka 2 yasinye.

Mbere yo gutangira imyitozo, Cristiano yagaragaye aganira cyane n’umutoza we banakinanye muri iyi kipe mu myaka yashize, Ole Gunnar, aho yamuhaye ikaze ku kibuga cy’imyitozo, ariko anamubwira icyo abafana bamutegerejeho Old Traford mu myaka ibiri yasinye.

Ole yamubwiye ko abafana bakeneye kongera kwishima, ikipe yegukanye ibikombe.

Ronaldo w’imyaka 36, yavuze ko yifuza guhindura shampiyona, ariyo mpamvu yavuye muri Juventus yari agifitiye umwaka w’amasezerano.

Mu myaka itanu yakiniye Manchester United, Cristiano yayifashije kwegukana ibikombe 9, birimo bitatu bya shampiyona y’u Bwongereza ndetse n’igikombe kiruta ibindi I Burayi cya Champions League.

Akinira Manchester United mu 2008, nibwo bwa mbere Cristiano yegukanye Ballon d’Or mu mateka, yanabimburiye izindi Enye zayikurikiye nyuma.

Mu mikino 292 Cristiano yakiniye Man.United, yayitsindiye ibitego 118.

Muri iyi mpeshyi, nyuma yo gutangariza ubuyobozi bwa Juventus ko atazakomezanya n’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino, Cristiano yifujwe n’amakipe atandukanye, arimo PSG, Tottenhm, Real Madrid, Manchester City ariko birangira ahisemo kugaruka muri Manchester United.

Cristiano Ronald arakinira Manchester United umukino we wa mbere mu mpera z’iki cyumweru, aho ikipe ye izakina na NewCastle United.

Mbere yo gutangira imyitozo Cristiano yabanje gufata umwanya wo kuganira n'umutoza we Ole

Cristiano yakoze imyitozo ya mbere muri Manchester United kuva yayigarukamo

Cristiano yishimiwe cyane na bagenzi be muri Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND