Narungurutse ku rupfu, nari naraye ndose napfuye: Ishimwe rya Selena Rosy warokotse impanuka yakoreye muri 'Douche'-AMAFOTO

Iyobokamana - 07/09/2021 9:19 PM
Share:
Narungurutse ku rupfu, nari naraye ndose napfuye: Ishimwe rya Selena Rosy warokotse impanuka yakoreye muri 'Douche'-AMAFOTO

Selena Rosy umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza uba mu gihugu cya Uganda, afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma yo kurokoka impanuka yakoze mu cyumweru gishize ubwo yari mu bwongero akanyerera agakubita umutwe hasi.

Mu muziki yahisemo kwitwa Selena Rosy ndetse hari n'abamuzi nka Rosy Keys kuko ari yo mazina yabanje gukoresha mu muziki. Ni umunyarwandakazi umaze igihe kinini abarizwa mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda ku mpamvu z'amasomo.

Mu minsi micye ishize Selena Rosy yakoze impanuka ubwo yari mu bwogero arimo koga. Avuga ko yanyereye akubita agahanga hasi ku makaro arakomereka ndetse ava amaraso menshi. Yatangaje ko iyo mpanuka yayikoze nyuma y'uko nijoro yari yarose yapfuye, ndetse hari hashize umunsi umwe ashyize hanze indirimbo nshya 'Incuro zirenze 1'.

"Nari mpfuye Imana ikinga ukuboko" Ayo ni amagambo Selena Rosy yabwiye InyaRwanda.com mu kiganiro gito twagiranye ubwo twari tumaze kumenya ko yakoze impanuka ndetse akaba ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro Baylor Medical Centre biri mu mujyi wa Kampala. 


Yakomeretse ava amaraso menshi

Selena Rosy yabwiye InyaRwanda.com ko yarungurutse urupfu, ati "Narungurutse ku rupfu, navuye amaraso douche iruzura, noneho nari nanakinze, gukingura byari hatari". Ati "Nkimara gusohora iyi ndirimbo 'Incuri zirenze 1', ni bwo bwakeye nkora impanuka. Ariko nari naraye ndose napfuye, ntinya kuva mu rugo. Satani ni umugome". 

Asobanura neza uko iyi mpanuka yageze, yagize ati "Nagiye muri douche koga nyerera ku isabune nkubita agahanga hasi ku makaro" Yavuze ko iyi mpanuka yayikoze ari iwabo mu rugo, ati "Nari mu rugo nta hantu nari nagiye". Kuri ubu Selena Rosy akomeje kwitabwaho n'abaganga, bikaba biteganyijwe ko azasezererwa ku Cyumweru kuko ari wo munsi abaganga bamubwira ko azaba yorohewe neza.

Selena Rosy ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ariko watangiye akora umuziki wa Secular akaba yarakoranye indirimbo n'abahanzi barimo The Ben bakoranye 'Ubuzima', Bruce Melodie bakoranye 'Bingeraho' na Bably bakoranye 'Ubwirakabiri'. Nyuma y'uko yinjiye mu muziki wa Gospel yakoze indirimbo zitandukanye zirimo; 'Thank you Jesus', 'Oh my God', 'You know me', 'Yaweeh', n'izindi.


Selena Rosy ari koroherwa ndetse abaganga bamubwira ko ku cyumweru bazamusezerera

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'INCURO ZIRENZE 1' YA SELENA ROSY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...