Yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ mu gihe tariki 9 Kanama 2021 yasezeranye mu mategeko na Mico The Best mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhango witabiriye n’abo
mu miryango y’aba bombi, inshuti z’uyu muhanzi barimo Bruce Melodie ndetse n’abandi
bahuriye mu inzu ifasha abahanzi bya muzika ya Kikac.
Tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Mico The Best yambitse impeta y’icyizere umukunzi we. Nyuma yafashe irembo. Aherutse kubwira INYARWANDA, ko hari byinshi yakundiye Clarisse byatumye yiyemeza kubana nawe.
Ati “Ni umuntu udasanzwe kuri njyewe, kubera ko ni umukobwa w’umutima noneho byongeye akaba n’umunyaburanga "Ni umukobwa usobanuye byinshi kuri njyewe, ariko icyo nakunze kurusha ibindi ni umutima we".
Mico The Best yavuze ko
uyu mukobwa agira ubushishozi muri we, kandi ko umwaka ushize ari
mu rukundo nawe.
Clarisse yahawe impano n’impanuro
azashingiraho mu rugo rwe na Mico The Best
Inshuti ze, abavandimwe
be, umuryango we n’abandi bishimiye intambwe yateye mu buzima bwe basangira umutsima
Clarisse yamaze
gusezerana imbere y’amategeko na Mico The Best
Mu ndirimbo babyinnye muri ibi birori harimo indirimbo ‘Save the Date’ ya Mico The Best
Ababyeyi bamuhaye impanuro n'impano!
