Iminsi isigaye kugira ngo amakipe ya APR FC na AS Kigali atangire gukina ijonjora ry’ibanze mu mikino Nyafurika irabarirwa ku ntoki, gusa aya makipe yugarijwe n’ibibazo by’imvune bizatuma hari bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba batazagaragara muri iyi mikino.
APR
FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho izahura na Mogadishu
City yo muri Somalia mu mukino ubanza uzabera muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri
2021, mu gihe AS Kigali izahagararira u Rwanda muri Confederations Cup,
ikazakina na FC Olympique de Missiri yo mu birwa bya Comores, umukino ubanza
ukazabera muri Comores tariki ya 10 Nzeri 2021.
Nta
minsi myinshi isigaye yo kwitegura kugira ngo aya makipe aseruke mu kibuga,
atangire urugamba rwo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda y’iyi mikino ku
nshuro ya mbere, ariko akomeje gukomwa mu nkokora n’imvune za hato na hato
zibasiye abakinnyi, yaba abavunikiye mu ikipe y’igihugu cyangwa mu myitozo y’ikipe
ye.
APR
FC
Iyi kipe
y’ingabo z’igihugu izakina na Mogadishu City mu mukino w’ijonjora ry’ibanze
muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Gouled yo muri
Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya
Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.
APR
FC izakina uyu mukino idafite abakinnyi bayo bari basanzwe bayifasha mu
marushanwa atandukanye, barimo rutahizamu Byiringiro Lague wavunikiye mu ikipe
y’igihugu Amavubi ku mukino yakinaga na Kenya mu Cyumweru gishize ndetse akaba
ari hanze y’ikipe amezi Atandatu.
Uyu
mukinnyi yakubiswe inkokora mu isura irangirika, azagaruka mu kibuga byibura
muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2022.
Undi mukinnyi utazakina imikino ibiri APR FC izakina na Mogadishu City, ni Ruboneka Jean Bosco ukina mu kibuga hagati wagize ikibazo cy’imvune izatuma amara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga.
Muri
iki Cyumweru APR FC nibwo ihaguruka mu Rwanda yerekeza muri Djibouti kwesurana
n’iyi kipe yo muri Somalia.
Ikipe
izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club izahura na Etoile du Sahel yo
muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.
AS
KIGALI
Iyi kipe
y’umujyi wa Kigali yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza mu birwa bya Comores
gukina umukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederations Cup izahuramo na FC
Olympique de Missiri mu mukino ubanza uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri,
mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 18
Nzeri 2021.
AS
Kigali yagize ibibnazo bitandukanye by’abakinnyi batajyane n’ikipe muri
Comores kubera imvune ndetse abandi ntibari ku rutonde rwabo iyi kipe yatanze
muri CAF.
Iyi kipe
ntiyajyanye n’umunyezamu wayo ukomoka muri Uganda, Bate Shamiru, wavunikiye mu
mukino wa gicuti iyi kipe iheruka gukina na AS Maniema yo muri DR Congo.
Kakule
Mugheni Fabrice ukina mu kibuga hagati nawe ntiyajyanye na bagenzi be mu birwa
bya Comores kubera ikibazo cy’imvune yagize.
Abandi
bakinnyi batajyanye n’ikipe harimo Niyonzima Olivier Seif na myugariro Lamine
batatanzwe ku rutonde iyi kipe izakoresha muri iyi mikino bakazategereza ikindi
cyiciro.
Ikipe
izatsinda hagati ya AS Kigali na FC Olympique de Missiri, izahura na DCMP yo
muri Congo mu cyiciro gikurikiyeho.
AS Kigali yerekeje muri Comores gukina na FC Olympique de Missiri muri Confederations Cup
TANGA IGITECYEREZO