RIB yatangaje ko isuzuma ryakozwe na Rwanda Forensic Laboratory rigaragaza ko umuraperi Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa "Methanol". Kugeza ubu ngo umwe mu bo babisangiye ameze nabi. Aya makuru mashya ku cyahitanye uyu muhanzi yatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha yanagarutsweho na Radio Rwanda mu makuru yo ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021.
RIB yatangaje ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire kitwa "Methanol"
Kuwa Kane tariki 2 Nzeri 2021 ubwo hasakaraga inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Jay Polly, Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa rwashyize hanze itangazo rivuga ko amakuru y'ibanze ku cyahitanye uyu muhanzi bafite ari uko we na bagenzi be babiri [Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement] bari bafunganye Mageragere basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n'imfungwa/ abagororwa biyogoshesha, amazi n'isukari byavanzwe nabo ubwabo.
Nyuma yo gutangira kumera nabi ngo yajyanywe mu ivuriro rya gereza ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba atangira kwitabwaho n'abaganga, nyuma bikomeje kwanga ajyanwa ku bitaro bya muhima birangira yitabye Imana. Iri tangazo kandi ryakomeje rivuga ko RIB hamwe na Rwanda Forencic Laboratory batongiye iperereza ngo hamenyekane icyahitanye uyu muhanzi.
Ubu rero nyuma y'iperereza, RIB yamaze gutangaza ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa "Methanol" cyatumye habaho guhagarara k'umutima.