Amerika:Umukinnyi wa filime Michael K. Williams yitabye Imana ku myaka 54

Imyidagaduro - 07/09/2021 8:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Amerika:Umukinnyi wa filime Michael K. Williams yitabye Imana ku myaka 54

Michael K.Williams umukinnyi kabuhariwe wa filime wari ukunzwe cyane muri Hollywood yitabye imana afite imyaka 54. Urupfu rwe rutunguranye rwatangajwe n'umuryango we mu ijoro ryakeye.

Izina Michael K. Williams ryatangiye kumenyekana mu ruhando rwa filime muri Amerika ubwo hasohokaga filime yitwa Bullet mu mwaka wi 1996. Iyi filime niyo yatumye Michael K.Williams amenyekana dore ko yari yayikinanye n'igihangange muri Rap nyakwigendera 2 Pac Shakur. Kuva iki gihe uyu mugabo yarakunzwe anakomeza gukina filime zagiye zimuhesha ibihembo birimo Emmy Award, MTV Movie Awards n'ibindi byinshi.


Michael K.Williams akaba yaritabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Mbere gusa bitangazwa mu ijoro ryakeye. Nk'uko polisi y'umujyi wa New York yabitangaje yavuze ko Michael K.Williams urupfu rwe rwamenyekanye ubwo umwishywa we yajyaga mu rugo rwe ruherereye muri New York agasanga yashizemo umwuka ari bwo yahise ahamagara polisi. Ikihagera yajyanye umurambo we kwa muganga kugira ngo bawusuzume bamenye icyo yazize.


Marianna Shafran (manager) uhagarariye inyungu za Michael K. Williams yasohoye itangazo rimenyesha abafana be iby'urupfu rwe rigira riti'Ni mugahinda kenshi umuryango wa Michael K.Williams ubamenyesheje urupfu rwe.Turabasaba kwihangana no kubaha umuryango n'ibikorwa bye muri iki gihe tumubuze''.Ibi kandi byakurikiwe nuko umuryango we wasabye abantu ko babaha umwanya wihariye (Privacy) mu gihe bagitegereje kumenya ikishe Michael K.Williams nk'uko ikinyamakuru The New York Post cyabitangaje.


Zimwe muri filime Michael K.Williams yakinnye zitazibagirana zanamuhesheje ibikombe harimo filime y'uruhererekane yitwaThe Wire yakinnye kuva muri 2002 kugeza muri 2008 akaba yarayikinaga yitwa Omar Little ariryo ryamufashe no mu buzima busanzwe bakajya barimwita. Izindi filime ze zamenyekanye harimo Doing Hard Time,Love Craft Country,Super Fly,The Kill Point,Django Unchained,Snitch yakinanye na The Rock n'izindi nyinshi.Michaek K.Williams apfuye afite imyaka 54 asize umwana w'umuhungu witwa Elijah Williams.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...