Umukunzi w’umukino wa Basketball na Siporo muri rusange, yandikiye ibaruwa ifunguye ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, asaba impinduka mu mitoreze y’iyi kipe, kuko yagaragaje urwego rudashimishije muri Afrobasket2021, kandi abakinnyi bashoboye.
Iyi
baruwa yanditswe na Mutore David wakinnye uyu mukino igihe kitari
gito, iragira iti:
Nitwa
Mutore David, nkaba ndi Umunyarwanda n’umukunzi w’ikipe y’Igihugu ya Basketball
na sport muri rusange. Umukino wa Basketball narawukinnye kugeza ku rwego rwo
gukinira ikipe ya Université nigagaho. Nkaba kandi nkurikira n’imikino
Mpuzamahanga yawo, na champiyona ikomeye ku Isi yawo izwi nka NBA.
Ndashaka
kuvuga gato aho umukino wa Basketball ugeze ku Isi, aho ikipe yitoje neza yanatsinda
ayahoze adakorwaho mbere. Natanga urugero rw’aho nk’ikipe ya Nigeria iherutse
gutsinda iya Amerika (USA) mu mukino wa gicuti, kandi abawukurikira kenshi bazi ko
byibura mu bakinnyi icumi ba mbere ku Isi haba harimo umunani ba Amerika.
Ndetse n’igikombe cy’Isi giheruka cya 2019 cyatwawe n’ikipe ya Espagne. Si aho
gusa kuko abakurikira zone ya gatanu duherereyemo bazi uko ikipe ya Misiri
yajyaga itsinda izirimo zose biyoroheye cyane atari ko bikimeze ubu.
Nyuma
yo kubona ubushobozi bw’abakinnyi ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ifite, nkurikije
ko kandi ikipe yadutsinze ikatubuza gufata umwanya wa mbere mu itsinda
iturushije amanota umunani gusa yabashije kugera muri 1/2, mu gihe nabonye
twaragize ikibazo cy’imitoreze mibi, mbona twakagombye kuba twarageze mu byiciro
bikurikira kurenza aho twagarukiye, bityo nkaba mbona igihe cyo gushimira umutoza
ngo yaragerageje cyakagombye kuba cyararenze kuko nta kindi kibura ngo tubone intsinzi.
Muri
rusange turashimira ishyaka abakinnyi bagaragaje, ariko ngasanga barabuze
imitoreze myiza ngo bagere kure harenzo aho bageze.
Amwe
mu makosa y’imitoreze itari myiza ikipe yagaragaje natangaho urugero ni aya akurikira:
1.
Mu kuzibira ngo udatsindwa (defense)
barahuzagurikaga cyane, bagakora ikosa udashobora gusangana indi kipe ikomeye
iyo ariyo yose, aho abakinnyi bageze kuri batatu bata abo bari bafashe bakajya
kwaka umupira wo gukina umukinnyi umwe bamusanze mu rubuga rwe, bakaza abareba
mu maso mu busanzwe bizwi nka 'Pressing' ariko byakorwaga nabi cyane. Ingaruka
byagiraga ni uko uwo mukinnyi yahitaga aha umupira wo gukina bagenzi be bari
bafashwe na ba bandi baje bamusanga, ugasanga batsinze amanota aboroheye cyane.
2.
Kutamenya gukoresha neza abakinnyi afite, aho
wasangaga akuramo Ibe cyangwa Gasana bakamara umwanya muremure hanze, mu gihe
byagaragaraga ko ibyo batanga mu kibuga nta wundi musimbura wabyo uhari. Natanga
urugero kuri Ibe mu gihe twakinaga na Cape verde, kumukuramo mu gace ka kane
kandi nta kibazo cy’amakosa afite cyangwa byamunaniye, ari byo byatumye umukinnyi
wa Cape verde muremure cyane witwa Tavarez (22) atugora cyane. Mu gihe mu yandi
makipe akomeye tubona iyo bafite umukinnyi ukomeye udafite umusimbura
bagerageza bagashaka uko yakina iminota myinshi ishoboka ndetse rimwe na rimwe
yose, banyuze mu nzira zo kwaka akaruhuko (time out).
3. Kudaha Nshobozwanumukiza icyizere ngo abe
yamubanzamo cyangwa akine iminota myinshi, mu mukino wa Guinea wo gukuranywamo. Abenshi
babonye ibyo Nshobozwanumukiza yakoze mu mukino wa Cape verde, aho yagiyemo ukabona
ateye ishyaka bagenzi be bigatuma tubigaranzura hafi kubatsinda, ariko natunguwe
n’uko mu mukino wa Guinea n’ubundi umutoza yamubanje hanze ndetse akaza
kumushyiramo atinze, kandi nabwo agiyemo agahindura ibintu. Ikindi ni uko Nshobozwanumukiza we na Kenneth Gasana bakora ibintu utapfa gusangana benshi, byo kugerageza gucenga winjira aho batsindira (penetration), bituma abakinnyi
muhanganye batangira guta abo bari bafashe bigaha umwanya abo mubana wo
guhagarara neza bagatsinda ntawubabangamiye. Ku bw’ibyo nkaba nsanga yagakwiye
gukina umwanya muremure ushoboka.
4.
Kudakoranira ibyo bita ama screen (écran)
ahagije, cyane cyane kuyikorera abakinnyi bafite umupira wo gukina mu gihe
ashaka kwinjira (penetration) aho usanga mu mikino ikomeye bikorwa cyane, kandi
nyamara bigira akamaro natwe twanabishobora.
5. Kwirundira ku mukinnyi muhanganye ugerageza
kwinjira, mukamukurikira mwese mugasiga abo mwari mufashe. Ingaruka ni uko
abakinnyi bakomeye bababeshyaga ko bagiye kwinjira cyangwa gutera mu nkangara (to
shoot), hanyuma bamwirundaho agahereza uwo bakagombye kuba bafashe. Abasanzwe
bareba amakipe akomeye, babona ko n’iyo umukinnyi agucitse, mugenzi wawe akwakira
nawe ugahita wihuta ufata uwo yari afashe bitajemo akavuyo no guhuzagurika
nk’uko twe twabibonaga.
6. Kudakoresha uburyo butandukanye bwo gutsinda
mu gihe ubundi buri kugorana. Urugero ni nko gukora 'Quick transition' icyo
wakwita 'Counter attack' mu mupira w’amaguru, aho bamwe bahita biruka vuba vuba bakajya
gutsinda bagenzi babo, bagahita bamuhereza umupira imbere badatinze.
7.
Kudatoza abakinnyi uburyo abandi bakoresha. Urugero ni nko mu kwirinda amakosa yitwa 'Offence foul' usanga ari menshi muri iri
rushanwa, bitandukanye n’andi akomeye, mu gihe bashaka kwinjira (penetration)
bakaba bakwiga gukora nk’icyo bita 'Euro step' cyangwa mu gihe ushaka gushyira mu nkangara
kandi bagufashe, bakaba bakwiga gukora n’icyo bita 'Step back'.
Ibi
mvuze ni bicye muri byinshi nshobora kuvuga, kandi ntabwo ari ibintu bisaba ko
ugira abakinnyi b’ibihangange n’ubwo n’abacu batoroshye ngo ubikore, ahubwo
ni utuntu ducye umutoza mwiza yatoza buri wese ugeze kuri ruriya rwego, no
kumenya gukoresha neza abo afite ibintu mbona uyu mutoza dufite adakora neza.
Murakoze
Mutore
David
TANGA IGITECYEREZO