RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangiye ubukangurambaga kuri progarame "Ayoba" utunga ukaryoherwa n'ubuzima

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/09/2021 12:48
0


MTN Rwanda yatangiye ubukangurambaga yise "Life inside ayoba" bugamije kumenyekanisha progarame yitwa "Ayabo" ushyira muri telefone yawe akabasha kumva umuziki, kwandikirana n'isnhuti, kureba amakuru y'imyidagaduro na siporo, kwiyungura ubumenyi ukaba wanabusangiza n'inshuti ku buntu maze ukaryoherwa n'isi.



Nawe wisigara inyuma mu isi y'ibyishimo. Hamwe na "Ayoba"! biroroshye kuyitunga muri telefone yawe, aka kanya ushobora kuyidawunirodinga wifashishije Google PlayStore, cyangwa AppleStore bitewe n'ubwoko bwa telefone yawe ipfa kuba gusa ari telefone igezweho (Smartphone). Ushobora no kuyidawunirodinga unyuze kuri www.ayoba.me

Iyi programe ifite ubushobozi bwo korohereza abakoresha indimi zitandukanye zigera kuri 22. Ubudasa bwayo bwatumye yifashishwa mu mikino ya Olympics yabereye i Tokyo mu 2020 ku buryo icyizere cyayo ari nta makemwa ari nabyo byatumye ibona abafatanyabikorwa mu bihugu bitandukanye no mu bindi bikorwa tutiriwe turondora.


Ubu bukanguramgaga MTN Rwanda yatangije yise "Life inside ayoba" buzakorwa muri uku kwezi kwa Nzeri bukazajya bukorerwa ku maradio na ma Televiziyo. Olivier Prentout ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Ayoba yavuze ko bifuza ko izashobora gukorera mu bihugu byinshi ati: "Twizeye tudashidikanya ko progarame yacu izagera mu bihugu byinshi". Yakomeje ashimangira ko ari yo ntego bafite.


Hamwe na Ayoba byose biroroshye kandi ni ubuntu 

Yaw Ankoma Agyapong ushinzwe abakiriya ba MTN Rwanda yavuze ko bifuza ko iyi porogarame igera ku rubyiruko rwose, ashimangira ko ubu bukangurambaga buje bukenewe kuko turi mu bihe bidusba guhana intera kandi Ayoba ikaba yabyoroheje kuko ubu ushobora kuganira n'umuntu mutegerenye, ukumva umuziki, ugakina imikino itandukanye, ukaba wareba amakuru nko ku inyarwanda.com n'ahandi kandi byose ku buntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND