RFL
Kigali

VIDEO: Byari amarira menshi i Rusororo mu gushyingura Jay Polly wahihibikaniye iterambere rya Hiphop mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2021 11:18
1


Ku mugoroba wa tariki 05 Nzeri 2021 ni bwo Tuyishime Joshua (Jay Polly) wahihibikaniye iterambere ry'injyana ya Hiphop mu Rwanda yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu muhango witabiriwe n'abantu benshi barimo ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda.



Ni umuhango waranzwe n'amarira menshi ku bo mu muryango we barimo abagore be ndetse n'abana be babiri, inshuti ze zirimo n'abahanzi ndetse n'abafana be baje ari benshi bakagaragaza urukundo bamye bamukunda kuva kera bakamuherekeza i Rusororo. InyaRwanda Tv twabafatiye amashusho akwereka uko byari bimeze mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Jay Polly ndetse n'ayo mu muhango wo gushyingura uyu muhanzi benshi bafataga nk'umwami wa Hiphop mu Rwanda bitewe n'uruhare rukomeye yagize mu guharanira iterambere ry'iyi njyana mu rwa Gasabo.

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GUSEZERA BWA NYUMA KURI JAY POLLY

VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsabimana Pierre 2 years ago
    Twihanganishije umuryango we kd imana imwakire mubayo.





Inyarwanda BACKGROUND