RFL
Kigali

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Jay Polly mu muhango witabiriwe n'ibyamamare-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/09/2021 21:43
0


Kuri iki cyumweru tariki 05 Nzeri 2021 umuraperi Jay Polly wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo ze zitandukanye zomora imitima ya benshi, yashyinguwe i Rusororo mu muhango witabiriwe n'ibyamamare urangwa n'amarira n'agahinda.



Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri nibwo umurambo we wakuwe ku bitaro bya Kacyiru aho wagiye gupimwa ngo harebwe icyamuhitanye. Umubiri we bawujyanye iwe mu rugo i Kibagabaga, asezerwaho bwa nyuma. 

Ni umuhango wayobowe n’umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene aho abantu benshi barimo ibyamamare bitandukanye baje muri uyu muhango akababaro ari kose buri wese amarira azenga mu maso batumva uburyo Jay Polly yitabye Imana.


Queen Cha wabanye na Jay Polly muri The Mane ntiyumva uburyo yabasize

Bamwe mu bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro bari baje mu muhango wo guhekereza uyu muraperi barimo umuhanzi Christopher, Platini P, MC Tino, Pacson, Mani Martin, AmaGThe Black, Marina na The Mane yose yari ihagarariye BadRama uri muri Amerika. Hari kandi umuraperi Jay C, Fatakumavuta, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda ndetse na Gasumuni usanzwe ari umunyarwenya ukomeye.


Minisitiri Bamoriki yavuze ko Jay Polly yari umuhanzi w'umuhanga

Apotre Harerimana Joseph Yongwe wabwirije mu muhango wo gusezera kuri Jay Polly mu rugo iwe i Kibagabaga, yabwirije ubutumwa buri muri Bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye Abatesaronike 4: 13-15. Ni imirongo ishishikariza abantu kutababara nk’abadafite ibyiringiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n'Umuco, Hon. Bamporiki Edouard witabiriye umuhango wo gusezera Jay Polly, yavuze ko bigoye kubona icyo umuntu avuga ku rupfu rw’umuhanzi w’umuhanga nka Jay Polly.

Gasumuni yari akibyibaza atarabyumva uburyo Jay Polly yitabye Imana

Minisitiri Bamporiki yagize ati “Muranyihanganira igihe nk’iki ntabwo byoroha kubona icyo umuntu avuga ariko Joshua yari umuhanzi w’umuhanga. Abakurambere bacu badusigiye ijambo rimwe tuzajya twifashisha rigira riti ‘Utabarutse atutira aba yujuje.’ Rikora muri politiki, mu buhanzi n’abihaye Imana. Iyo umuntu avuye mu mubiri yari afite ibyo agikora ariko atarangije afatwa nk’urangije. Uruhukire mu mahoro nshuti yanjye kandi ukaba inshuti y’Abanyarwanda.”

Mushyoma Joseph utegura ibitaramo bya Iwacu na Muzika yashenguwe n'urupfu rwa Jay Polly

Jay Polly wamenyekanye ari mu itsinda rya Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014 n’ibindi.

Jay Polly utabarutse afite imyaka 33. Urupfu rwe rwateye benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye.

Umubyeyi wa Davis D niwe wari umusangiza w'amagambo

Gisa cy'inganzo wari uherutse gukorana indirimbo na Jay Polly imwe Jay Polly yaririmbyemo ko Yesu ari Umwami

Mico The Best witabiriye uyu muhango byamunaniye kwakira ko Jay Polly yapfuye

Apotre Yongwe niwe wayoboye umuhango wo gusengera Jay Polly

Platini P byari byamurenze

Mani Martin ntabwo yumvaga uburyo Jay Polly yagiye

REBA UKO BYARI BIMEZE MU GUSEZERA BWA NYUMA KURI JAY POLLY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND