RFL
Kigali

Igor Mabano yakoze ubukwe n’umukunzi we Laura mu birori byitabiriwe n'ibyamamare- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2021 19:29
0


Umuhanzi, Producer akaba n’umukaraza Igor Mabano yakoze ubukwe n’umukunzi we Laura bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.



Bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana mu muhango wabereye kuri Heaven Garden ku Irebero muri Kigali kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021. 

Ubukwe bw’abo bwatashywe na bamwe mu byamamare barimo Butera Knowless, Ishimwe Clement, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Platini n’umuhanzi Ben Adolphe banakoranye indirimbo ‘Aba Ex’.

Hari kandi Mighty Popo, umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo Igor Mabano yizeho umuziki. Dares na Junior bagize itsinda ry’umuziki rya Juda Muzika.

Ubukwe bwabo bwaririmbyemo Nel Ngabo, itsinda rya Symphony Band ndetse n’umusizi Rumaga wavuze ibisigo.

Igor Mabano aherutse kubwira Radio Rwanda ko hashize igihe ‘kinini’ akundana n’uyu mukobwa basezeranye kubana akaramata.

Tariki 28 Kanama 2021, Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we. Ni umuhango witabiriwe n’abahanzi bagenzi barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu ndetse na Producer we Ishimwe Clement.

Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, Igor Mabano yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusaba no gukwa, Igor Mabano yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yabonye umwamikazi yakunze, atsinze yegukanye umuringa.

Yavuze ko hari hashize igihe kitari gito ategereje inyamibwa ye none umunsi warageze bemeranya kubana akaramata. Uyu muhanzi yavuze ‘mbonye urubavu rwanjye nari narabuze ubu nduzuye ndanyuzwe ntazindi mpaka’.

Yahaye ikaze mu buzima bwe urukundo rwe, amusezeranya kandi arahirira kutazigera amwicisha irungu.

Ati “Ntuzicwa n'irungu ibyo ndabirahiye. Nzakuririmbira izitarahimbwa nkucurangire urwo nkukunda unyurwe. None n’ejo ibe ari njye nawe nyamibwa yizihiye urugo.”


Igor yasezeranye kubana akaramata n'umugore we Laura

Benshi mu bagize Kina Music barangajwe imbere na Ishimwe Clement umuyobozi wayo batashye ubukwe bwa Igor na Laura

Kuri iki Cyumweru, Igor Mabano yemeranyije n’umukunzi we kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’Imana 

Umuhanzi Platini na Ben Adolphe bakoranye indirimbo ‘Aba Ex’ batashye ubukwe bwa Igor Mabano Igor Mabano n’umuhanzi Ben Adolphe watashye ubukwe bwe kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021 Nel Ngabo [Ubanza ibumoso] yaririmbye mu bukwe bwa Igor Mabano bahuriye muri Kina Music  Itsinda rya Juda Muzika [Begeranye na Ben Adolphe] batashye ubukwe bw’umuhanzi mugenzi wabo 

Nyuma yo gusaba no gukwa, Igor Mabano yasezeranyije umukunzi we Laura kutazamwicisha irungu

 Tariki 28 Kanama 2021, Igor Mabano yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we Laura










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND