RFL
Kigali

U Rwanda runganyije na Kenya rukomeza kuba urwa nyuma mu itsinda mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/09/2021 15:20
0


U Rwanda rwakiriye igihugu cya Kenya binganya igitego 1-1 mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu 2022. Ni umukino wabereye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo kuva saa Cyenda zuzuye z'amanywa kuri iki cyumweru tariki 05 Nzeri 2021.



Kuba u Rwanda runganyije na Kenya mu mukino wa kabiri birarishyira ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe. Uganda igomba gukina na Mali mu wundi mukino wo mu itsinda rimwe n' u Rwanda. Bivuze ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rwa nyuma mu itsinda n'inota rimwe mu mikino ibiri runganya na Uganda ariko imaze gukina umukino umwe.

KURIKIRA UKO UMUKINO W'U RWANDA NA KENYA WABEREYE I KIGALI WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

90+3' Umukino waberega kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo urangiye u Rwanda ruganyije na Kenya igitego kimwe kuri kimwe. U Rwanda rubonye inota rimwe mu manota 6 rwari rwemerewe.

90+1' Amakipe yombi aracyanganya. Kenya inganyije uyu mukino yahita igira amanota 2, u Rwanda rukagira inota rimwe.

90' Umusifuzi yongeyeho iminota 3 igomba kugaragaza niba aya makipe yombi yemera kunganya cyangwa imwe ibona igitego.

85' Umutoza w'ikipe ya APR FC, Adil na we yaje kureba uyu mukino.

84' Haruna Niyonzima avuye mu kibuga asimbirwa na Twizeyimana Onesme.

83' Kufura itewe na Kenneth Muguna ku ikosa rikozwe na Haruna Niyonzima ubwo yari ataze Muchiri Boniface winjiye mu kibuga asimbuye ariko umupira awuteye uca ku ruhande.

76' Mashami Vincent akomeje kubura ibisubizo mu gihe ba rutahizamu be yakoresheje bakomeje kubura igitego.

75' Kufura ya Kenya yatewe na Kenneth Muguna ariko umupira awuteye Mvuyekure Emery awufata neza cyane.

73' Koroneri y'Amavubi itewe na Bizimana Djihad ariko umupira awushota hanze uterekwa imbere y'izamu rya Otieno.

70' Twizeyimana Martin Fabrice kuva yagera mu kibuga ubona ko yahinduye imikinire y'Amavubi ubu nibura ikipe iranashaka kugera imbere y'izamu rya Kenya kandi bahererekanya.

67' Kenya yongeye gusimbuza aho Nimero 10 Omondo Eric avuyemo hinjira nimero 7 Muchiri Boniface.

64' Kagere Meddie ahushije igitego ku buryo bwiza bwa mbere yari abonye kuva yagera muri uyu mukino, ateye umupira unyura ku ruhande gato.

60' Amavubi arongeye ararokotse ku mupira muremure utewe na Otieno ashakisha Michael Olunga ateye umupira uca ku ruhande gato. Michael Olunga yagoye cyane ba myugariro ba Amavubi.

58' Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rw'u Rwanda, Nimero 11 Muhire Kevin asimbuwe na Twizeyimana Martin Fabrice ukinira Police FC.

56' Michael Olunga akaba Kapiteni wa Kenya asebeje ba nyugariro b'u Rwanda hano afashe umupira ashyira kuri Nirisarike acenga Rwatubyaye ateye umupira ujya hanze. Uyu mukinnyi ni umuhanga cyane.

52' Twizeyimana Martin Fabrice na Hakizimana Muhadjiri barimo kwishyushya bashobora kuza gusimbura mu kanya.

51' Amakipe yombi ari gukina umupira mu kibuga hagati.

50 Kenya ikaba isimbuje aho Nimero 21 Lawrence Juma avuye mu kibuga hinjira Abdallah Hassan.

48' Umutoza mushya wa Police Frank akaba yaje kureba uyu mukino.

46 Kufura ya Kenya itewe na Michael Olunga ariko umupira ujya hanze.

45' Igice cya Kabiri kiratangiye kikaba gitangiye hano kiui sitade ya Kigali aho amakipe yombi atangiranye imbaraga ashakisha uko yakegukana uyu mukino.

Igice cya mbere kirarangiye hano kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo aho Amavubi akinganya na Kenya igitego kimwe kuri kimwe.

46' Kenya izamukanye umupira aho Nimero 21 Lawrence Juma ageze mu rubuga rw'amahina ariko ateye umupira Rwatubyaye awukuramo.

45' Umusifuzi yongeyeho umunota umwe, biracyari igitego kimwe kuri kimwe ku mpande zombi.

44' Kenya ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Masud Juma azamukanye ariko awuteye habura umukinnyi wa Kenya ukoraho urarenga.

42' Umupira wongeye urakonja, amakipe yombi arimo gukinira mu kibuga hagati. Kuko na Kenya imbaraga yatangiranye zagabanyutse.

39' Byiringiro Lague ingobyi y'abarwayi ikaba imujyanye kwa muganga bishoboke ko yabaye.

37' Koroneri itewe na Haruna Niyonzima umupira ujya hanze.

34' Amavubi akomeje kotsa igitutu, ntakindi gikenewe usibye gutsinda kuko aya makipe asa nk'aho ari ku rwego rumwe kandi u Rwanda ari rwo rwakiriye.

31' Kufura y'Amavubi itewe na Haruna Niyonzima ariko ayirenza izamu.

29' Ikarita y'umuhondo ihawe Tuyisenge Jacques kubera kutumvikana n'umusifuzi.

28' Kufura y' u Rwanda ku mupira Mangwende yari azamukanye ateye umupira myugwariro wa Kenya arawukora. Gusa Haruna Niyonzima umupira awuteye umuzamu Otieno awukuramo neza cyane.

27' Meddie Kagere akaba asimbuye Byiringiro Lague. Kagere Meddie wambaye nimero 5 yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Mali.

26' Byiringiro Lague akaba agize ikibazo gikomeye ashobora no kudasubira mu kibuga kuko banamwerekeje mu ngobyi y'abarwayi.

23' Ubu amakipe yombi ari mu karuhuko ko kunywa amazi ndetse Mashami Vincent n'abatoza bamwungirije bagenda baganiriza abakinnyi bababwira ibyo bagomba guhindura ndetse n'umutoza wa Kenya abwira ba myugariro be ko bagomba kwisubiraho.

19' Goalllllllllllll Igitego cya mbere cy'Amavubi gitsinzwe na Rwatubyaye Abdoul ku mupira uturutse muri koroneri yari itewe na Haruna Niyonzima, umupira ushyirwaho umutwe na Tuyisenge Jacques usanga Rwatubyaye Abdoul aho yari ahagaze umukoraho werekeza mu izamu.

17' Biracyari igitego kimwe cya Kenya ku busa bwa Amavubi.

14' Kenya yongeye gusatira izamu ry'Amavubi ariko umupira Lawrence Juma awuteye Rwatubyaye awukuramo.

10' Goalllllllllllll Igitego cya mbere cya Kenya gitsinzwe na Michael Olunga ku mupira umuzamu Mvuyekure Emery yari yamaze kugwa, Rwatubyaye Abdoul na Nirisarike bose barwanira mu izamu umupira bawukuyemo usanga aho Kapiteni Michael Olunga ahagaze awushyira mu izamu neza.

9' Umupira uzamukanwe neza na Byiringiro Lague ahereza Haruna Niyonzima, Haruma na we awuhereza Bizimana Djihad umupira awuteye uca ku ruhande.

7' Ikipe y'igihugu cya Kenya imaze kugera imbere y'izamu kenshi kurusha Amavubi yakiriye.

6' Michael Olunga ateye ishoti rya mbere rigana mu izamu umupira Mvuyekure Emery awufata neza yitonze.

04' Umukino urakomeje mu mbaraga nyinshi ku basore b'u Rwanda bagomba gushaka uko bakwitwara neza nyuma yo kuva muri Maroc batanateye mu izamu.

03' Kenya bahererekanyije umupira neza ariko umupira bawuteye ujya hanze.

15:01' Tubahaye ikaze Nshuti bakunzi ba Inyarwanda.com ni umukino tugiye kubagezaho Live, hano kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo. Umukino ukaba umaze gutangira utangije na Tuyisenge Jacques.

14:57': Ubu harimo kuririmbwa indimbo yubahiriza igihugu cy' u Rwanda.

14:55: Amakipe yombi amaze kugera mu kibuga ubu harimo kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya.

Amavubi yakiriye umukino wa Kabiri mu mikino y'ihonjora rya Kabiri mu mikino yo gushaka tike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu 2022. Umukino wa mbere wabaye tariki ya mbere Nzeri 2021 ubwo u Rwanda rwasuraga Mali mu Gihugu cya Maroc rugatsindwa igitego kimwe ku busa.

Kenya iri gukina n'u Rwanda, tariki 2 Nzeri yari yakiriye igihugu cya Uganda banganya ubusa ku busa. U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino ngo rwizere kuva ku mwanya wa nyuma, ndetse no kwizera ku guma mu irushanwa ryo kuyobora itsinda.


Abakinnyi ba Kenya barimo kwishyushya mbere yo gutangira umukino

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kenya


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND