Real Madrid ikomeje Kwiruka kuri Kylian Mbappe ndetse bashaka ko uyu mwaka warangira bamaze kumvikana.
Real
Madrid igeze mu kiciro cyo gushaka uko Mbappe yasinya imbanziriza masezerano
kuburyo byagera mu mpera z'uyu mwaka yamaze gusinya. Mbappe ubu nta kimuraje
inshinga usibye kuva muri PSG, n'ubwo isoko riheruka ikipe ye yanze kumurekura, ariko na we yanze kongera amasezerano
inshuro esheshatu zose yari abisabwe n'iyi kipe.
Ku
munsi wa nyuma w'isoko riheruka, Real Madrid yatanze Miliyoni 200 kugira ngo igure Kylian Mbappe, ariko PSG yanga kuyafata ivuga ko atagurishwa n'ubwo
asigaje umwaka umwe gusa. Real Madrid biteganyijwe ko nitwara Kylian Mbappe,
izamuzana nta mafaranga ihaye PSG, gusa Mbappe akaba ariwe uzatwara amafaranga
menshi. Uhagarariye umukinnyi ndetse na Mbappe, biteganyijwe ko bose Real Madrid
izabaha Miliyoni zigera kuri 80 z'amayero, bivuze ko kuri Miliyoni 200 bendaga
guha PSG yaba isaguye Miliyoni 120.
TANGA IGITECYEREZO