Ubukwe bwa Grace Bahati bwabaye kuri uyu wa 04 Nzeri 2021 bwari butegerejwe n’abatari bacye, bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n'ibyamamare nka Meddy, Jay Rwanda, Ally Soudi n'abandi. Ubu bukwe bwaranzwe n'udushya twinshi, buje nyuma y’urugendo rurerure rw’urukundo rwa Grace na Pacifique.
Umwe mu bakobwa b’inkingi mwubatsi mu bijyanye n’ubwiza mu gihugu cy'u Rwanda birimo kwerekana imideli n’amarushanwa anyuranye yitabirwa n’abakobwa, Grace
Bahati, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, yarushinze na Murekezi
Pacifique mu birori byitabiriwe n’abazungu n'abirabura mu ngeri zitandukanye.
Ubu bukwe bwabo bukaba bwarabanjirijwe n’urugendo rurerure rw’urukundo rw'aba bombi, aho byemezwa ko bahuye mu mwaka wa 2018 nyamara
ibyabo bigakomeza kugenda bigirwa ibanga n'ubwo wasangaga hari itangazamakuru ryemeza ko nyuma y’igihe kirekire Grace Bahati yaba afite umukunzi mushya.
Miss Bahati Grace akoze ubukwe nyuma y'uko atandukanye n’umuraperi K8 babyaranye umwana w’umuhungu
witwa Ethan w'imyaka 9 bemeza bombi ko ari umugisha, impano ndetse n'uwo Imana yohereje. Uyu mwana wabo yavutse kuwa 20 Nyakanga 2012, akaba yararezwe na
nyina kuko se babanye igihe gito Grace akemeza ko bapfuye ko batari
bahuje icyerekezo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Grace Bahati
yatangaje ko nta yindi mpamvu yatumye yongera kujya mu rukundo uretse kuba
yarabonye umuntu bakundana umukundira uko ari, umusore w’igihagararo kandi icyo
avuze akaba ari cyo akora. Ejo hashize umugabo we Murekezi nawe akaba yaremeje ko
yakundiye umugore we umutima we.
N'ubwo biba bigoye mu busanzwe mu Rwanda kubona aho umukwe avuga ariko Murekezi
we yarabikoze. Mu byishimo byinshi yemeza ko akunda umugore we kandi ko akunda
Ethan ndetse yahoze abikora akamurinda kandi azahora abikora. Abari mu birori
bishimiye iri jambo ndetse abo ku ruhande rw’umuryango w’umukobwa bemeza ko
bamwizera.
Muri ubu bukwe kandi yaba mu bwa
kinyarwanda no gusezerana imbere y’Imana, hagaragayemo abakobwa bagiye bahiga abandi mu
marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’u Rwanda kuri ubu bamaze gukurikira Grace
bakaba bagera ku 9 nyamara bari bahagarariwe na batatu barimo Iradukunda Elsa wabonaga yishimye.
Ubwo Murekezi Pacifique
yatangiraga kuvuga kuri Ethan imfura ya Grace Bahati, wabonaga yibaza ibikurikira
byo gutungurwa kimwe n’umusore bari begeranye yewe na Nimwiza Meghan n'ubwo yageragezaga
gusa n'ubihisha nyamara mu nyuma bose bakozwe ku mutima n'ibyo bumvise bamuha
amashyi y’urufaya.
Kayibanda Aurore wabaye
Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 nawe yari kumwe nabo akaba n'inshuti kandi magara ya Grace uri no mu
batunguye uyu mugeni kuwa 07 Kanama 2021 bakamukorera ibirori byo gusezera
urungano, ibintu wabonaga byamurenze n'ubwo byatunguye benshi kuko byabaye mbere
y'uko yambikwa impeta.
Kwambikwa impeta ni igikorwa mu busanzwe kibanziriza imihango
hafi ya yose y’ubukwe kuko ni ho umusore apfukama agasaba uwo bakundana niba
koko nyuma y’igihe bamaranye yamwemerera bakazibanira ibihe byose. Nyamara ariko
kwa Grace siko byagenze kuko byaje nyuma, gusa impamvu isa n'iyumvikana urukundo rwabo
rwarivugiraga ibyari bisigaye byari ukwishimana n’imiryango.
Ubukwe bwa Grace na Pacifique bukaba bwanitabiriwe n'umukinnyi wakiniye
ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino y’intoki Murekezi Olivier akaba na mukuru
wa Murekezi Pacifique bavukana ku mugabo w’icyamamare washinze ishuri rya Espanya
mu karere ka Nyanza, Murekezi Raphael, wamamaye nka Fatikaramu bijyanye
n’akazi yakoraga.
Hari kandi abanyamakuru batandukanye nabo bakaba bari babucyereye bashyigikiye Grace Bahati bose nk’abo ku ruhande rw’umukobwa cyane ko bagiye bamenyanira mu myidagaduro. Abo banyamakuru harimo Ally Soudy wamamaye mu biganiro by' imyidagaduro nyarwanda mbere y'uko yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'ubu bikaba biri uko aho afite ikiganiro atumiramo ibyamamare kitwa Ally Soudy on Air. Hari kandi na Ernesto Ugeziwe wamamaye mu itangazamakuru ubwo yakoraga mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA.
Pacifique nk’umugabo ukomoka ku gicumbi cy’umuco, intore ntizagomba kubura mu bukwe bwe zikaba zacinye akadiho zirongowe na Murekezi Olivier. Ubu bukwe bwanitabiriwe na Meddy wari wanazanye n’umugore we Mimi hamwe na The Ben watunguye benshi mu myambaro isa ya kinayijeriya akaririmba indirimbo hafi ya yose ya Meddy imaze guca uduhigo tutari ducye ‘My Vow’ mu Rwanda no mu karere. Meddy mbere yo kushyira hanze washimye impanga ye mu muziki, The Ben kuba yaramufashije mukuyikora hanumvikanamo ijwi inyuma rye muriyo.
Aba bahanzi bakaba baryohereje abari aho bose maze ubwiza bw'ubu bukwe butuma bamwe mu bari baburimo bibaza mu by’ukuri agashya bo bazakora mu bukwe bwabo kuko babona byose bimaze gushira. Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi zirimo abitabiriye ndetse n’umuryango mushya bari bagaragiye wa Grace Bahati na Murekezi Pacifique.
Murekezi Pacifique yasezeranye kubana iteka na Miss Grace BahatiUrukundo rwabo rwanyuze benshi kuva mu ntangiriro kugera no kuri ibi byishimo byigaragaza muri iyi fotoGrace Bahati n'umugabo we Murekezi Pacifique babyina nyuma y'urugendo rurerure bamazemo iminsi imbere kandi y'imiryango
Iradukunda Elsa, Kayibanda Aurore na Nimwiza Megaha babyina indirimbo za Meddy
Umugore wa Meddy ni umwe mu bari bitabiriye ibirori by'ubukwe bwa Grace nawe wagaragaye mu bwabo kuwa 22 Gicurasi 2021
The Ben yaririmbye igitero cya mbere cyose cy'indirimbo 'My Vow' ndetse akomeza gufatanya na Meddy gususurutsa abandi
Nimwiza Meghan uri muri ba Nyampinga batatu bashyigikiye Grace mu bukwe bwe
Umukinnyi wa Volleball, Murekezi Olivier akaba na mukuru wa Murekezi PacifiqueUgeziwe Ernesto ari mu bitabiriye ubukwe bwa Grace Bahati Umunyamideli Jay Rwanda ari mu bagaragaye muri ubu bukwe ndetse yari yicaye ku meza amwe na Ally Soudy Pastor Claude Ndayishimiye nawe yatashye ubukwe bwa Miss GraceMurekezi Pacifique, Murekezi Olivier, umwe mu babyeyi ba Grace yabonye muri Amerika wanahamije ko bizera Pacifique
Grace Bahati yari yishimye ibyishimo byamurenzeMurekezi Pacifique na Grace Bahati ubwo basezeranaga imbere y'Imana
Miss Bahati Grace hamwe n'umugabo we Pacifique
TANGA IGITECYEREZO