RFL
Kigali

Amagare: Umukinnyi wari mu myitozo yagonzwe n’imodoka ku Kamonyi ahita yitaba Imana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2021 17:06
0


Umuryango mugari w’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ‘FERWACY’ uri mu gahinda ko kubura umwe mu bakinnyi bawo watangaga icyizere muri uyu mukino, witwa Ishimwe Patrick wakiniraga ikipe ya Cine Elmay, wagonzwe n’imodoka ari mu myitozo mu karere ka Kamonyi agahita yitaba Imana.



Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, ikaba yabereye mu Karere ka Kamonyi aho Ishimwe yari mu myitozo. Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa FERWACY, hari ubutumwa bugira buti:

Inkuru y'akababaro

FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y'imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.

Twifatanyije n'umuryango we n'ikipe ye muri ibi bihe bikomeye.

#RIPPatrick 

Iyi mpanuka ikimara kuba, uyu mukinnyi yagerageje kwitabwaho kugira ngo barokore ubuzima bwe, ariko biranga, birangira ashizemo umwuka.

Ishimwe Patrick yagonzwe n'imodoka ari mu myitozo ahita yitaba Imana


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND