RFL
Kigali

Hongrie iri mu mazi abira nyuma y’irondaruhu bakoreye abakinnyi b’u Bwongereza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2021 11:42
0


Abafana b’ikipe y’igihugu ya Hongrie bashobora gucibwa ku kibuga mu mikino iki gihugu gisigaje gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma y’irondaruhu bakoreye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yabatsinze ibitego 4-0.



Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yatangiye iperereza ku byabereye mu Mujyi wa Budapest, habereye umukino wa Hongrie n’u Bwongereza wagaragayemo irondaruhu rikabije ryakorewe abakinnyi b’u Bwongereza.

Abafana ba Hongrie bakoreye irondaruhu abakinnyi b’u Bwongereza barimo Raheem Sterling na Jude Bellingham. Bageze n’abo bajugunya amacupa n’ibikombe by’inzoga mu kibuga.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza ryamaganye irondaruhu ryakorewe abakinnyi baryo, rivuga ko ibyo bikorwa bitemewe.

Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, Boris Johnson, yasabye FIFA gufatira ingamba zikomeye abafana bagaragaweho n’irondaruhu kugira ngo bibere isomo abandi ku buryo iyo myitwarire itazasubira.

Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeri 2021, FIFA yatangaje ko yatangiye iperereza ku buryo ibihano bijyanye n’imyitwarire bigomba kuzatangwa kuko itajya yihanganira abantu barangwa n’irondaruhu.

Si ubwa mbere kuri iki kibuga hagaragaye ibijyanye n’irondaruhu rikorerwa abakinnyi kuko n’ubundi ubwo ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yashakaga itike y’igikombe cy’u Burayi ‘Euro2020’ nabwo yakorewe irondaruhu.

Kimwe mu bihano bishobora gufatirwa aba bafana, harimo gucibwa ku kibuga mu mikino Hongrie isigaje gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu rigatanga amande kubera imyitwarire mibi abafana bagaragaje.

Abakinnyi b'ubwongereza bakorewe irondaruhu n'abafana bo muri Hongrie

Sterling ari mu bakorewe irondaruhu cyane

Abakinnyi b'u Bwongereza bajugunyiwe ibikombe by'inzoga mu kibuga barazinywa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND