RFL
Kigali

Ronaldo yasubijwe nimero 7 muri Manchester United yambuwe Cavani

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/09/2021 10:22
0


Ikipe ya Manchester United yatangaje ko nimero 7 ifite amateka akomeye muri iyi kipe, yambuwe Edinson Cavani wayambaye mu mwaka ushize w’imikino, isubizwa rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo wegukanye ibikombe Icyenda Old Traford yambaye iyi nimero.



Mu kwezi gushize kwa Kanama, nibwo Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United nyuma y’imyaka 12, ibintu byashimishije cyane abafana n’abakunzi b’iyi kipe yiyita amashitani atukura.

Kugaruka Old Traford kwa Cristiano, byatumye nimero 7 yamburwa umunya Uruguay Edinson Cavani wayambaye umwaka ushize w’imikino, ihabwa Ronaldo n’ubundi wahoze uyambara, Cavani ahabwa nimero 21 ihuye n’iyo yambara mu ikipe y’igihugu.

Nimero 7 ifite amateka akomeye muri Manchester United, kuko yambawe n’ibihangange bikomeye byabayeho mu mupira w’amaguru, byanyuze muri iyi kipe birimo George Best, Bryan Robson, Eric Cantona na David Beckham.

Beckham yayisigiye Cristiano, ntiyayipfushije ubusa kuko yayubakiyeho amateka akomeye, kuko mu myaka itandatu yakiniye iyi kipe, yayifashije kwegukana ibikombe 9 bitandukanye birimo Premier League Eshatu, n’igikombe cya UEFA Champions League.

Uyu mukinnyi kandi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, yambaye nimero 7, bwa mbere yegukanye umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi w’Indashyikirwa ku Isi mu mwaka w’imikino ‘Ballon d’Or’.

Kuva mu 2003-2009 ubwo Cristiano yakiniraga Manchester United, yayitsindiye ibitego 118 mu mikino 292.

Cristiano yasubijwe nimero 7 muri Manchester United yambuwe Cavani

Cristiano yambaye nimero 7 muri Manchester Unite imyaka itandatu y'amateka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND