Miss Muthania yahigitse bagenzi be 42 bageranye mu cyiciro cya nyuma, Akanama Nkemurampaka kamwemeza nka Nyampinga w’u Bwongereza 2021, kuva mu ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2021 mu birori byabereye ahitwa Mill Hill.
Ni we uzaserukira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World rizahuza abakobwa b’ikimero bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, rizabera mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico, tariki 16 Ukuboza 2021.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko yavukiye mu Bwongereza ku babyeyi b’abanya-Kenya. imyaka yo mu bwana bwe ayimara mu gihugu cya Kenya.
Ubu abarizwa mu Bwongereza mu Karere ka Luton Bedfordshire aho abana na nyirakuru. Avuga indimi enye, agakunda umuziki wo mu bwoko bwa Salsa.
Muri Gashyantare 2021, uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss All Africa Colours England ryateguwe mu rwego rwo kwamagana ivangura rikorerwa Abanyafurika muri Amerika ibizwi nka ‘Black Lives Matter’.
Miss Rehema Muthamia yavuze ko yabaye mu rukundo rw’umuravumba rutuma yitabira irushanwa rya Miss England kugira ngo abone inzira yo gutinyura n’abandi bakobwa banyura mu bikomeretsa umutima.
Uyu mukobwa wasoje amasomo muri Kaminuza ya Sussex, yambitswe ikamba asimbura Dr Bhassa Mukherjee wari umaze imyaka ibiri afite iri kamba kubera ko mu 2020 iri rushanwa ryasubitswe kubera Covid-19.
Miss Rehema avuga ko ikamba yambitswe rizamufasha gutinyura abagore n’abakobwa bahohoterwa mu rukundo.
Ati “Navuga ko ibihe bigoye nanyuzemo mu buzima bwanjye n’ihohoterwa no kubuzwa amahwemo igihe nari mu rukundo. Iki n’ikibazo abantu badakunda kuvugaho cyane cyane abakobwa. Cyakora byamfashije kurusha kwimenya no kwisobanukirwa."
“Urebye no kuba iby’ubuzima bwanjye bw'urukundo n’ihohoterwa byaramenyekanye mu itangazamakuru nabyo byari izindi ngorane kubibamo."
Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo guca mu bihe by’umwijima mu rukundo, igihe cyageze arisobanukirwa amenya icyo ashaka mu buzima bwe bituma yitabira iri rushanwa ‘kugira ngo azafashe n’abandi bakobwa bari kunyura mu bihe nk’ibyo yanyuzemo’.
Mu 2019, Miss Rehema yashwanye bikomeye n’umukunzi we Lorenzo. Uyu musore yamutukiye mu ruhame, amwandikira ubutumwa budashira, aramuhamagara kuri telefoni, yifashisha email akomoretsa umutima we koko!
Kugeza ubwo Police yafashe icyemezo cyo kubuza uyu musore kutazigera yongera guhura n’uyu mukobwa. Ndetse muri Gashyantare 2021, uyu musore yagejejwe mu rukiko akurikiranyweho guhohotera umukunzi we.
Urukiko rwo muri Brighton rwafashe umwanzuro wo kumuha amezi 12 atagira aho ahurira n’uyu mukobwa, ahabwa amasaha 30 yo kumara mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe anacibwa amande y’ama-Pound 500.
Rehema uvuka ku babyeyi
b’abanya-Kenya agiye guserukira u Bwongereza muri Miss World 2021
Miss Rehema yavuze ko
yabaye mu rukundo rusharira bituma yiyemeza guhatanira ikamba kugira ngo
azafashe n’abandi banyura mu bihe nk’ibye

Miss Rehema avuga ko mu
2019 yazengerejwe n’umukunzi we, ku buryo telefoni yasonaga umutima ukenda
kumuvamo

Uyu mukobwa iminsi
y’ubwana bwe yayimaze muri Kenya mbere y’uko ajya kubana na Nyirakuru mu
Bwongereza

Rehema yavuze ko yarokotse urukundo rw'ibikomere



Uyu mukobwa w'imyaka 25 yahembwe ama-Pound 2,000
