RFL
Kigali

AS Kigali yasinyishije umukinnyi wakiniraga Yanga Africans yo muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/09/2021 19:26
0


Ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro w’umunya- Ghana wakiniraga Younga Africans yo muri Tanzania, Lamine Moro.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, AS Kigali yatangaje ko yasinyishije myugariro Lamine Moro, wari umaze imyaka ibiri akinira Yanga yo muri Tanzania.

Lamine Omar Moro w’imyaka 27 y’amavuko, yageze mu Rwanda uyu munsi, ahita asinyira ikipe ya AS Kigali agiye gukinira.

Moro azakinira AS Kigali mu ijonjora rya kabiri, bahuye na DC Motema Pembe kuko atatanzwe ku rutonde rwa mbere rwagiye muri CAF, ndetse AS Kigali izatanga 200,000Frw kugira ngo uyu mukinnyi yongerwe ku rutonde ruzakoreshwa mu marushanwa ya CAF.

Lamine Moro, yaherukaga gutandukana na Yanga muri Nyakanga uyu mwaka, aho byavuzwe ko batandukanye ku bwumvikane, n’ubwo ibitangazamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko impande zombi hari ibyo zitumvikanyeho, byanatumye Yanga imuhagarika.

Uyu myugariro wanabaye kapiteni w’iyi kipe, yakinnye mu makipe arimo Liberty Professionals yo muri Ghana na Buildcon yo muri Zambia, ubu akaba agomba guhatanira umwanya n’abarimo Rurangwa Mossi, Bishira Latif na Rugwiro Hervé.

AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup muri uyu mwaka, ikaba yaratomboye kuzahura na Olympique de Missiri yo mu Birwa bya Comores mu ijonjora rya mbere, ndetse izatambuka hagati yazo izakina na DCMP yo muri DR Congo.

Myugariro Lamine wakiniraga Yanga yerekeje muri AS Kigali

Lamine Moro yari amaze imyaka ibiri akinira Yanga Africans





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND