RFL
Kigali

Miss Ingabire Grace yatanze ingurube kuri Koperative z’abajyanama b’ubuzima i Rwamagana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2021 19:06
1


Ingabire Grace, Nyampinga w’u Rwanda 2021, afatanyije n’ikigo Africa Improved Food (AIF), batanze ingurube esheshatu kuri Koperative z’abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Rwamagana, bamushimira kuboroza biyemeza no koroza abandi.



Binyuze mu bufatanye Rwanda Inspirational Back Up itegura Miss Rwanda ifitanye na Africa Improved Food, batangije umushinga uzagezwa mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ugamije gufasha abajyanama b'ubuzima bibumbiye muri Koperative, kwiteza imbere.

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, mu Murenge wa Muhazi muri Rwamagana, Miss Ingabire afatanyije na Africa Improved Food, batanze ingurube esheshatu kuri Koperative z’abajyanama b’ubuzima: Irembo ry’Ubukire-Avega Cooperative, Ubuzima bugana aheza-Rubona Cooperative ndetse na Umusingi-Gahengeli Cooperative.

Izi koperative zahawe ingurube, zimaze imyaka irenga umunani bari muri ubu bworozi. Ingurube ni itungo ryororoka, kandi ridasaba ibintu byinshi cyane, kandi ritanga umusaruro mu gihe gito.

Abahawe izi ngurube, bazahabwa ibiryo byazo, imiti yazo, abavuzi ndetse n'umukozi uzajya azitaho, mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu bushakashatsi bwakozwe, ingurube ibwagura hagati y'ibibwana 10 na 15. Izi ngurube zirabura ukwezi kumwe ngo zibwagure.

Ku nshuro ya mbere, ingurube nizibwagura, bazoroza izindi koperative. Ingurube zizajya zihabwa izindi koperative zimaze kugira nibura amezi atatu.

Kugira ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa, Africa Improved Food izakorana cyane n'Akarere ka Rwamagana. 

Umutoni Jeanne, Vice-Mayor Ushinzwe Imibereho y’Abaturage muri Rwamagana, yashimye Miss Ingabire Grace amushishikariza no gukorera ibindi bikorwa muri Rwamagana.

Ashima Africa Improved Food yita ku mibereho y'abana 'kuko ari u Rwanda rw'ejo'. Ati “Iyo ukoze ku bana, uba ukoze ku kintu kinini mu Gihugu. Iyo ukoze ku babyeyi uba wubatse umuryango ... Mwakoze ahakwiye, ahakwiye mvuga ni ku bana, ni ku muryango.”

Umutoni yijeje ubufatanye AIF na Nyampinga w'u Rwanda 2021, wateye ikirenge mu cya ba Nyampinga bagenzi be, bakoreye ibikorwa bikomeye muri Rwamagana. Yasabye koperative zahawe ingurube, kuzifata neza zigatanga umusaruro, abizeza kubaba hafi.

Ingabire Grace, Miss Rwanda 2021, yavuze ko abajyanama b'ubuzima bafatiye runini Africa Improved Food kuko “bakora akazi gakomeye mu kudufasha kurwanya imirire mibi mu babyeyi, ndetse no mu bana.”

Yavuze ko ariyo mpamvu biyemeje kwifatanya nabo mu kwiteza imbere, baboroza amatungo magufi. Ashima AIF kuba nawe mu gutangiza uru rugendo no kurushyira mu bikorwa.

Aretha Mutumwinka Ushinzwe Itumanaho muri Africa Improved Food, yavuze ko iki kigo cyatangijwe ku ntego yo kurwanya imirire mibi mu bana. Avuga ko bateye inkunga abajyanama b'ubuzima kubera ko 'bagendana nabo muri uru rugendo'.

Ati “Igituma twatekereje gukorana n'abajyanama b'ubuzima, ni ukubera ko ari bo twagendanye nabo kuva dutangira iki gikorwa... Ni igikorwa tudashaka ko kirangirira hano niho dutangiriye, ni hano dutangiye aya matungo ariko turashaka ko tuzagaruka nko mu mwaka turebe abo twafashije…”

William, Perezida wa Koperative Irembo ry'Ubukire akaba n'Umuyobozi w'abajyanama b'ubuzima muri Rwamagana, yavuze ko ingurube bahawe zigiye kubafasha kwiteza imbere no koroza abandi banyamuryango b'izindi koperative.

Ashima ababahaye ubufasha. Ati "Icya mbere ni ugushima. Burya umuntu ugutekerezaho aba agukunda. Turabashimira, kandi tubizeza ko ubushobozi bashyize muri ibi bintu butazapfa ubusa..."

Uyu muyobozi yavuze ko nta 'mpungenge' bafite mu kwita kuri izi ngurube, kuko bafite uburambe bw'imyaka irenga umunani bita ku ngurube.

Yavuze ko bari basanzwe bafite ingurube 22, ni mu gihe abajyanama b'Ubuzima muri Rwamagana ari 1887 bibumbiye muri koraperative 15.

Umutoni Jeanne, Vice-Mayor Ushinzwe Imibereho y’Abaturage muri Rwamagana, yashimye Miss Ingabire Grace n’abandi ba Nyampinga bakoreye ibikorwa muri aka karere Ingabire Grace,Miss Rwanda 2021, yavuze ko abajyanama b'ubuzima bafatiye runini Africa Improved FoodAretha Mutumwinka Ushinzwe Itumanaho muri Africa Improved Food, yavuze ko iki kigo cyatangijwe ku ntego yo kurwanya imirire mibi mu banaWilliam [Uhereye iburyo] Perezida wa Koperative Irembo ry'Ubukire akaba n'Umuyobozi w'abajyanama b'ubuzima muri Rwamagana, yavuze ko ingurube bahawe zigiye kubafasha kwiteza imbere Abajyanama b'ubuzima bo muri Rwamagana basanzwe bafatanya na Africa Improved Food, ikigo gitunganya ifu zo mu bwoko bunyuranye zivamo igikoma 


Igikorwa cyo gutanga ingurube esheshatu kuri Koperative z’abajyanama b’ubuzima cyabereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana


MISS INGABIRE GRACE YATANZE INGURUBE KU BAJYANAMA B’UBUZIMA MURI RWAMAGANA

 ">

VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ferdinandigiraneza8@gmail.com2 years ago
    Ku bufatanye byose birashoboka Kandi twese n'intero igira iti "ubumwe, umurimo & gukunda igihugu . Miss Grace ndamushimiye kuri icyo gikorwa cy'ingirakamaro yakoze.





Inyarwanda BACKGROUND